Umuhate n’umusaruro bya mwarimu mu Rwanda bitandukanye n’igihembo cye

Abarimu

Ahavuye isanamu, Umuseke

Insiguro y'isanamu, Abarimu bavuga ko kubera igiciro cy'ubuzima mu Rwanda benshi bahora bafata inguzanyo, za hato na hato bigatuma bahora mu myenda.

Umusaruro wa mwarimu ku isi ntushidikanywaho, umusaruro avana mu kazi ke wo henshi mu bihugu bikennye uracyari hasi, gusa akomeza gushyira umuhate mu byo akora kugira ngo ategure ejo heza h'isi.

Uyu ni umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu ku isi.

Abarimu mu Rwanda nibo bagize igice kinini cy'abakozi ba Leta, bose bagera ku 70,000.

Speciose Nyiraneza yigisha mu ishuri ribanza mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango yigisha abanyeshuri barenga 160 mu mashuri atatu, agomba gukora amasaha 60 mu cyumweru akabona buri kwezi agera ku 40,000Frw.

Yabwiye BBC ati: "Uhera saa moya na 20 za mugitondo ukora ukarangiza saa kumi n'imwe wagize ikiruhuko gito cy'iminota 20 mu gitondo na nyuma ya saa sita hamwe n'ikiruhuko cy'isaha imwe saa sita.

"Muri macye turavunika, umushahara ni mucyeya, ubuzima bwa mwarimu bwo buri hasi, imyeenda…tumerewe nabi rwose".

Madamu Nyiraneza yigisha amasomo ya 'social science', iyobokamana n'icyongereza.

Leta y'u Rwanda ivuga ko ikora ibishoboka mu guha mwarimu ubuzima bwiza, mu ntangiriro z'uyu mwaka leta yongeye 10% ku mushahara wa mwalimu.

Umwarimu utangiye kwigisha mu mashuri abanza yarize amashuri yisumbuye mbere yahembwaga 40,000 ubu ahembwa 48,000Frw havaho ubwizigame n'ibindi agatahana 44,000 Frw.

Umwarimu nk'uyu ufite ubunararibonye bw'imyaka 10 ahembwa 69,000Frw.

Aya ni ayo bafata mu gihe batafashe imyenda muri banki yabo Umwalimu-SACCO.

Umuhate wabo ni ntagereranywa

Corneille Musabyimana afite uburambe bw'imyaka 10 mu bwarimu, umwuga yize ku rwego rwa kaminuza, yigisha mu ishuri ryisumbuye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y'u Rwanda.

Kugira ngo abashe kumvisha abanyeshuri isomo rya 'electro magnetisme', yabwiye BBC ko umwaka ushize yetekereje gukora indege ntoya.

Agira ati: "Nabonaga batarimo kubyumva neza, ndavuga nti 'ariko ni iki nakora kugira ngo abana basobanukirwe n'ibi ndi kubigisha?', niko gutekereza gukora iyo ndege kugira ngo bumve 'electro magnetisme".

Yakoze indege ya kajugujugu mu bikarito irimo moteri ikaraga amababa yayo ndetse ikaba ifite 'circuit electrique' ituma ishobora guhaguruka ikajya hejuru hafi.

"Icyo nari ngambiriye mbona narakigezeho, mbona barasobanukiwe iri somo kuko hari n'abatangiye kubyigana ku kigo bagakora n'utundi dushya".

Corneille Musabyimana umwarimu wakoze indege kugira ngo yumvishe isomo rye abanyeshuri

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Corneille Musabyimana umwarimu wakoze indege kugira ngo yumvishe isomo rye abanyeshuri

Bwana Musabyimana yakoze iyi ndege mu gihe cy'amezi atatu kandi nyuma y'amasaha y'akazi.

"Nyuma y'akazi najyaga muri laboratoire nkafata nk'isaha nkakora bikanga ejo ngasubirayo gutyo gutyo kugeza nk'igihe cy'igihembwe cyose biza gukunda, n'ubu ndacyayikoresha nigisha abana".

Ubuzima bwabo

Bwana Musabyimana avuga ko ashima leta ko igerageza gukora ibishoboka ngo ubuzima bwa mwalimu bube bwiza.

"[Leta] Yadushyiriyeho uburyo bwo kubona inguzanyo ku buryo bworoshye biciye mu mri banki Umwalimu SACCO ariko habonetse n'ikindi kiyunganira nabyo byadufasha bikanadushimisha".

Abarimu bavuga ko kubera igiciro cy'ubuzima mu Rwanda benshi bahora bafata inguzanyo, n'inguzanyo nto zihutirwa (bita découvert) bya hato na hato bigatuma bahora mu myenda.

Nyiraneza ati: "Mu isoko ibiciro biri hejuru ugereranyije n'amafaranga duhembwa, ni uguhora mu myenda muri macyeya. Nawe urabona ibihumbi 40 ufite abana ufite iki…ntacyagenda"