Rwanda: Basabye ko mwarimu usambanyije umunyeshuri acibwa mu mu bwarimu

Abadepite bavuga ko nta rwitwazo na rumwe rukwiye guhabwa uwasambanyije umwana

Ahavuye isanamu, KTN

Insiguro y'isanamu, Abadepite mu Rwanda bavuga ko nta rwitwazo na rumwe rukwiye guhabwa uwasambanyije umwana

Jean Claude Mwambutsa/BBC Gahuzamiryango i Kigali

Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda uyu munsi yahamagaje polisi y'u Rwanda, ubugenzacyaha n'ubushinjacyaha ngo bitange ibisobanuro ku cyaha cyo gusambanya abana bavuga ko kimaze kuba nk'icyorezo kubera imibare iri hejuru.

Mu karere ka Nyagatare mu burasirazuba bw'u Rwanda umwaka ushize gusa habaruwe abana 1,200 bari hagati y'imyaka 14 na 18 batewe inda.

Muri aba ngo hakurikiranywe abatarenga 100 gusa kuko abandi bahishiriwe nk'uko byavuzwe muri iyi nama.

Umunyamabanga mukuru wungirije w'urwego rw'ubugenzacyaha Madame Isabelle Kalihangabo avuga ko mu myaka itatu ishize hakiriwe ibirego bigera ku 9,000 by'abana basambanyijwe ku ngufu.

Abahagarariye izi nzego babwiye abadepite ko gusambanya abana ku gahato biza ku isonga mu byaha bikorerwa abana bakiri bato.

Iyi mibare nayo ni iy'ibi byaha byashoboye kuvugwa kuko hari ibitavugwa, muri iyi nama bashinje ababyeyi n'abayobozi b'inzego z'ibanze kubihishira n'ababikora.

Madamu Kalihangabo ati: "Usanga hari ababyeyi bumvikana n'abasambanyije abana cyangwa, hari n'aho dusanga ubuyobozi bumwe na bumwe bw'ibanze nabwo bufatanya n'abakoze ibyo byaha".

Gutinya kuvuga ibyabakorewe

Umubyeyi umwe wo mu karere ka Nyagatare yabwiye BBC ko hari abana b'abakobwa batinya kuvuga ibyabakorewe kuko aribo banegurwa.

Uyu mubyeyi ati: "Nta n'impamvu umukobwa atahisha ko yasambanyijwe, kuko niwe utungwa agatoki.

"Bati 'ni wowe wagiye hanze, ni wowe wambaye ipantalo, ni wowe ijipo yawe yari ngufiya'… icyaha kijya ku mukobwa, ku buryo igihe cyose asubira inyuma agatinya kugaragaza ko yasambanyijwe".

Umubyeyi umwe wo mu karere ka Nyagatare yabwiye BBC ko hari abana b'abakobwa batinya kuvuga ibyabakorewe kuko aribo banegurwa

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umubyeyi umwe wo mu karere ka Nyagatare yabwiye BBC ko hari abana b'abakobwa batinya kuvuga ibyabakorewe kuko aribo banegurwa

Abadepite bavuga ko nta rwitwazo rukwiye kubaho ngo umwana w'umukobwa asambanywe ku ngufu.

Depite Ruku Rwabyoma ati: "Umukobwa afite kwambara icyo ashaka uko kireshya kose, si uguha uburenganzira ushaka kumufata ku ngufu ngo n'uko yambaye agateyiteyi gatoya, cyangwa ngo ni uko yagiye gusenya wenyine.

"Umukobwa afite uburenganzira bwo juyjya aho ashaka hose muri iki gihugu igihe cyose nta umukozeho, ni uburenganzira bwe. Dukwiriye guhindura imyumvire."

Hari abadepite bifuje ko hajyaho itegeko rihana abarezi (abarimu) basambanya abo barera ku ngufu kuko bari mu bashinjwa ibi byaha.

Basabye ko umwarimu wahamwa n'icyaha cyo gusambanya umwana yigisha yajya ahabwa akato mu burezi nk'icyemezo cyiyongera ku cyemezo cy'urukiko.