Abiy Ahmed, minisitiri w'intebe wa Ethiopia, yavuze ko abasirikare bigaragambyaga bashakaga kumwica

Bwana Abiy yakoranye 'pompaje' n'abasirikare bigaragambyaga mu cyumweru gishize

Ahavuye isanamu, Walta TV

Insiguro y'isanamu, Bwana Abiy yakoranye 'pompaje' n'abasirikare bigaragambyaga mu cyumweru gishize

Abiy Ahmed, minisitiri w'intebe wa Ethiopia, yavuze ko bamwe mu basirikare binjiye mu nyubako irimo ibiro bye mu murwa mukuru Addis-Abeba mu cyumweru gishize, bari bacuze umugambi wo kumwica.

Icyo gihe, Bwana Abiy yacubije uburakari bwabo abategeka gukora 'pompaje' 10 bazikorana na we.

Bwana Abiy yagaragaye aseka n'abo basirikare, ariko kuri uyu wa kane yabwiye inteko ishingamategeko ati: "Imbere mu jye numvaga nshira."

Yongeyeho ko nyuma yaho ituze rigarukiye, abasirikare bamwe bumvikanye bavuga bati 'aducitse mbere yuko tumwica.'

Yagize ati: "Imyigaragambyo yakozwe na bamwe mu basirikare ntabwo yari yemewe n'amategeko kandi yari iteye ubwoba cyane."

Ku itariki ya 10 y'uku kwezi kwa cumi, abasirikare babarirwa mu magana bigaragambyaga - bamwe muri bo bitwaje intwaro - bagannye ku biro bya Bwana Abiy.

Amakuru avuga ko bashakaga kongererwa umushahara.

Tambuka Facebook ubutumwa

Ibi ntibiboneka

Raba ibindi kuri FacebookBBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.

Impera ya Facebook ubutumwa

Byatumye haba impagarara, imihanda yo mu gace ibiro bye biherereyemo irafungwa, n'umurongo wa interineti urafungwa mu gihe cy'amasaha.

Bwana Abiy yagize ati: "Iyo tudakora pompaje iki kibazo cyari kurenga igaruriro... Hari bamwe babona pompaje twakoze bakagira ngo byari ibintu byoroheje cyane. Ariko, twabikoze mu rwego rwo kugarura amahoro.

"Mu gisirikare, pompaje cyangwa indi myitozo cyangwa kuvugira hejuru, ni bumwe mu buryo bukoreshwa ngo abantu bacururuke."

Mu kwezi gushize kwa cyenda, abashinjacyaha ba Ethiopia bashinje iterabwoba abantu batanu bacyekwaho kugerageza kwica Bwana Abiy mu gitero cya gerenade cyagabwe muri mitingi yarimo mu kwezi kwa gatandatu.

Bwana Abiy wageze ku butegetsi mu kwezi kwa kane, yarokotse icyo gitero, aza kuvuga ko cyari "uburyo butahiriwe bw'abadashaka kubona Ethiopia ishyize hamwe."