Abiy Ahmed, minisitiri w'intebe wa Ethiopia, yashyizeho minisiteri y'amahoro

Ahavuye isanamu, AFP
Hamenyerewe ko ibihugu bigira minisiteri y'ingabo, ariko si kenshi humvikana amakuru yuko leta runaka yashyizeho minisiteri ishinzwe by'umwihariko amahoro.
Ariko Abiy Ahmed, minisitiri w'intebe wa Ethiopia, afite icyizere cyo kubihindura.
Bwana Abiy, muri gahunda ye yo kuvugurura leta, yagabanyije minisiteri ziva kuri 28 zigera kuri 20.
Ariko ubu noneho yashyizeho minisiteri nshya - minisiteri y'amahoro.
Kuva yagera ku butegetsi mu kwezi kwa kane uyu mwaka, amaze kuzana zimwe mu mpinduka zikomeye mu buzima bw'iki gihugu, zirimo kwiyunga n'uwari umwanzi wa Ethiopia w'igihe kirekire - Eritrea.
None, ni izihe nshingano z'iyi minisiteri nshya?
Inshingano zayo ntizisobanutse neza - ntizirasa ku ntego.
Nkuko bitangazwa n'umunyamakuru wa BBC Abebe Bayu uri i Addis-Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia, inyandiko ya leta isobanura ko iyi minisiteri izakora imirimo irimo kuzana amahoro n'umutekano mu gihugu kandi iharanire ko habaho ubutegetsi bwubahiriza amategeko.










