Amerika yaburiye Iran ku "kaga" kayitegereje nishotora Amerika

Ahavuye isanamu, Getty Images
John Bolton, umujyanama wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu bijyanye n'umutekano w'igihugu, yaburiye abategetsi ba Iran ku "kaga" bahura nako baramutse bagize ikintu kibi bakorera Abanyamerika cyangwa ibihugu by'inshuti z'Amerika.
Bwana Bolton yavuze aya magambo hashize amasaha Perezida Donald Trump w'Amerika ashinje Iran kubiba "akavuyo, urupfu n'isenya" mu bihugu byo mu basirazuba bwo hagati.
Mu gusubiza, Perezida Hassan Rouhani wa Iran yanenze ubutegetsi bw'Amerika kwibasira Iran.
Bwana Bolton yavuze ko "ubutegetsi bw'abicanyi" bwa Iran bwahura n'ingaruka bukomeje "kubeshya, gukopera no kuriganya."
Yagize ati:
"Nimudushotora, [nimushotora] inshuti zacu cyangwa abo dukorana; nimukorera ikintu kibi abaturage bacu, mu by'ukuri muzahura n'akaga."
Mu bihe bishize, Amerika yafatiye ibihano Iran nyuma yaho Amerika isheshe amasezerano yari yagiranye na Iran mu mwaka wa 2015 ajyanye no kureka icura ry'ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.
Ayo masezerano yashyizweho umukono na Barack Obama wari Perezida w'Amerika, yatumye Iran igabanya ibikorwa byo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri nayo igabanyirizwa ibihano.
Ibindi bihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano, byo biracyayakurikiza.
Ibyo ni Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubudage n'Uburusiya, bivuga ko bizashyiraho uburyo bushya bwo gukomeza gukorana na Iran, bikarenga ku bihano by'Amerika.
Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y'Amerika, yamaganye uwo mugambi w'ibyo bihugu nk'"imwe mu ngamba zidatanga umusaruro zishobora gutekerezwa."










