Igikorwa cyo gushakisha imibiri y'abazize jenoside mu mujyi wa Kigali kimaze kubona imibiri 18000

Imibare itangwa na ONU ivuga ko abantu bagera ku bihimbi 800 ari bo baguye muri jenoside mu Rwanda

Ahavuye isanamu, YASUYOSHI CHIBA

Insiguro y'isanamu, Imibare itangwa na ONU ivuga ko abantu bagera ku bihimbi 800 ari bo baguye muri jenoside mu Rwanda

Amakuru atangazwa n'inzego z'ubutegetsi mu mujyi wa Kigali, aravuga ko mu gikorwa cyo gushakisha abantu bazize jenoside yabaye muri 94 hafi y'umujyi wa Kigali, hamaze kuboneka imibiri ibihumbi 18.

Abategetsi baravuga ko myinshi itabururwa mu byobo rusange, indi ikaboneka mu mazu yubatse.

BBC yavuganye na Steven Rwamukwaya, umuyobozi w'umujyi wa Kigali, yatangiye asobanura uko bamenye amakuru y'iyo mibiri nyuma y'imyaka 24 jenoside ibaye.