Papa Francis yanze kugira icyo avuga ku ibaruwa ikubiyemo ibirego by'ihohotera

Ahavuye isanamu, Reuters
Papa Francis yanze gusubiza ku bivugwa n'uwahoze ari umudipolomate wa leta ya Vatican wamusabye kwegura ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi.
Musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano yanamushinje guhishira ibirego by'ihohotera rishingiye ku gitsina bishinjwa karidinali wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Abanyamakuru babajije Papa Francis kuri ibyo birego ubwo bari mu ndege ari kuva mu rugendo yari yagiriye mu gihugu cya Ireland mu mpera y'icyumweru gishize.
Yavuze ko nta jambo na rimwe yavuga ku ibaruwa y'impapuro 11 yanditswe na Musenyeri mukuru Vigano.
Yagize ati:
"Mu by'ukuri ngomba kubabwira ntya," ni ko yateruye asubiza ubwo umunyamakuru yari umubajije ku bijyanye n'iyo baruwa, "kuri mwe mwese mushishikajwe nayo: Muzasome inyandiko mwitonze ubundi namwe muyicire urubanza."
"Nta jambo na rimwe ndibuyivugeho. Yo ubwayo irivugira."
Igihe iyi baruwa yasohocyeye - cyahuriranye nuko Papa yavugaga ku ihohotera rishingiye ku gitsina rikozwe n'abapadiri ubwo yagiriraga urugendo muri Ireland - cyateje kwibaza niba Papa Francis ari kugabwaho igitero icyarimwe n'abagendera ku mahame y'uko ibintu byahoze kera bo mu nzego zo hejuru muri Kiliziya.
Papa Francis yongeyeho ati:
"Mufite ubushobozi buhagije nk'abanyamakuru bwo gushungura mugafata imyanzuro [kuri iyo baruwa]."
"Nihamara gushira igihe gito mwamaze gufata imyanzuro, wenda nanjye nzagira icyo mvuga."
Ibirego bya Musenyeri mukuru Vigano biteye gute?
Avuga ko mbere yuko yakira ubwegure bwe mu kwezi gushize, Papa Francis yari amaze imyaka itanu azi ibirego bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorwaga na karidali ukomeye wo muri Amerika.
Musenyeri mukuru Vigano avuga ko yabwiye Papa Francis mu mwaka wa 2013 ko Karidinali Theodore McCarrick yashinjwaga ibirego bisesuye by'ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreraga abaseminari n'abapadiri bo mu myaka ibanza.
Musenyeri mukuru Vigano yanditse ko Papa "guhera nibura mu kwezi kwa gatandatu k'umwaka wa 2013 yari azi ko McCarrick yakoraga ihohotera mu buryo bw'akamenyero. [Papa] yari azi ko uyu mugabo yamunzwe na ruswa ariko aramuhishira kugeza bimurangiranye nabi."

Ahavuye isanamu, EPA
Iyo baruwa ya Musenyeri mukuru Vigano ikomeza igira iti:
"Papa Francis agomba kuba uwa mbere utanga urugero rwiza ku bakaridinali n'abasenyeri bahishiriye ibikorwa by'ihohotera bya McCarrick akegurana nabo."
Ariko Musenyeri mukuru Vigano nta gihamya yanditse cyangwa ikindi kimenyetso icyo ari cyo cyose yari yagaragaza cyemeza icyo kiganiro avuga ko yagiranye na Papa Francis mu mwaka wa 2013.
Musenyeri mukuru Vigano yahagarariye leta ya Vatican muri Amerika guhera mu mwaka wa 2011 kugera mu wa 2016.
Mu kwezi gushize kwa karindwi nibwo McCarrick w'imyaka 88 y'amavuko yeguye ku mirimo ye n'igisebo.










