Umugabo wari mu kwezi kwa buki ni umwe mu barenga 70 bapfiriye mu nkongi y'umuriro mu Bugereki

Ahavuye isanamu, REBECCA BURRELL
Umugabo wo mu gihugu cya Irlande wari umaze igihe gito akoze ubukwe akaba yari kumwe n'umugore we mu kwezi kwa buki, ni umwe mu bantu barenga 70 baguye mu nkongi y'umuriro yibasiye Ubugereki muri iki cyumweru.
Brian O'Callaghan-Westropp yari kumwe n'umugore we Zoe Holohan mu kwezi kwa buki ubwo yazaga gutandukana na we bahunga indimi z'umuriro mu gace ko kuruhukiramo ka Mati gaherereye ku nyanja.
Mu itangazo ry'imiryango yabo, imiryango yombi yavuze ko "ibabajwe cyane" n'urupfu rwe.
Iyi miryango yanasabye ko itakwinjirirwa mu buzima bwite muri iki gihe cy'ikiriyo ndetse na Madamu Holohan akomejemo kugerageza kwakira ibyabaye.

Ahavuye isanamu, REBECCA BURRELL
Madamu Holohan, ukomoka mu murwa mukuru wa Irlande, Dublin, we aracyari mu bitaro kubera ubushye ku mutwe no ku ntoki.
We n'uwari umugabo we, nyakwigendera Brian, bari barimo gutembera mu modoka ubwo inkongi y'umuriro yatumaga bahunga.
Madamu Holohan yashoboye guhungira ku mwaro w'inyanja uri hafi aho nuko agezwa mu bitaro mu ijoro ryacyeye.
Minisitiri w'intebe w'Ubugereki, Alexis Tsipras, yashyizeho iminsi itatu y'icyunamo hibukwa abaguye muri iyi nkongi.
Hagati aho, Ubutaliyani, Ubudage, Polonye n'Ubufaransa, byose byoherereje Ubugereki ubufasha bw'indege, imodoka na bakizimya muriro.
Espanye na Cyprus nabyo byatanze ubufasha.










