Ba muezzin ntibemerewe gukoresha indangurura majwi i Kigali

Umusigiti wa Centre Culturel Islamic i Kigali, hazwi nko kwa Khaddafi
Insiguro y'isanamu, Guhamagarira Abaislamu gusenga hakoreshejwe indangurura majwi birabujijwe mu mujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali wategetse imisigiti yose kutongera gukoresha ibyuma birangurura amajwi mu rwego rwo guhamagarira abayoboke ba Islam kwitabira amasengesho, bikorwa n'abitwa ba muezzin.

Umuyobozi w'umurenge wa Nyarugenge, Bwana Havuguziga Charles, yasobanuye ko amabwiriza mashya agamije kubuza urusaku rubangamira abatuye umujyi.

Mu gihe cy'amasengesho byari bimenyerewe ko ibyuma birangurura amajwi biri hejuru ku nyubako z'imisigiti byifashishwaga bihamagarira abayoboke kwitabira isengesho.

Muezzin mu musigiti wo muri Philippines

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Muezzin ari guhamagarira Abaislamu gusenga muri Philippines

Ibi ngo ni byo bigomba guhagarara, kandi uyu muyobozi akemeza ko abivugaho rumwe n'abakuriye Abayisilamu.

Avuga ati: "Gukomeza gukoresha indangururamajwi ni kimwe mu bitera urusaku. Batangiye kubyubahiriza kandi ntibibuza abayoboke gusenga kandi ku gihe."

Nubwo avuga ibi ariko, ubuyobozi bw'Abayislamu bwo busanga hari hakwiye gushakishwa ikindi gisubizo mu rwego rwo kugabanya urusaku.

Kwemera no kubaha Imana

Umujyanama wa Mufti w'u Rwanda, Cheikh Mbarushimana Suleiman, avuga ko uyu muhamagaro uba ku masaha atandukanye y'umunsi ufite imizi mu kwemera kw'abayoboke b'idini ya Islamu.

Agira ati: "Uyu muhamagaro ushingiye ku ibanze ry'ukwemera kwa Islam. Kuba hari uwavuga ngo uyu muhamagaro uhagarare, yaba ahagaritse kwemera Imana no kuyiha agaciro ikwiye."

Ibivugwa na Cheikh Mbarushimana binashimangirwa kandi n'abandi bayoboke b'ibidini ya Islam baganiriye na BBC, basanga nta mpamvu n'imwe yo gukuraho ubu buryo bwabo bwo gutegura isengesho.

Cheikh Mbarushimana Suleiman, umujyanama wa Mufti w'U Rwanda
Insiguro y'isanamu, Cheikh Mbarushimana Suleiman avuga ko uwahagarika umuhamagaro wo gusenga yaba ahagaritse kwemera Imana

Bavuga bati: "Kutubuza uyu muhamagaro ni nko kutubuza gusenga. Ni kimwe mu ngingo zitegura isengesho. Kubitubuza ni ukutubangamira gusa."

Iki cyemezo kije gikurikira ibikorwa byo gufunga insengero n'imisigiti mu gihugu cyose biregwa kutuzuza ibisabwa n'ubutegetsi.

Nta mibare ihamye yari yashyirwa ahagaragara y'izimaze gushyirwaho ingufuri, ariko nta gushidikanya ko ari nyinshi.

Nko mu mujyi wa Kigali honyine hamaze gukingwa izigera ku 1000 mu gihe mu majyaruguru habarurwa izisaga 700 zafunzwe ku zigera ku 2000 zibarurwa muri aka gace.