Ubushinwa bwagabanyije umusaruro w'ibiva kuri peteroli muri Koreya y'Amajyaruguru bunahagarika ibiva ku ndodo

Ibiciro bya peteroli byazamutse i Pyongyang

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Ibiciro bya peteroli byazamutse i Pyongyang

Ubushinwa bwavuze ko bwagabanyije ingano y'umusaruso wa peteroli muri Koreya y'Amajyaruguru kandi buzahagarika kugura ibiva ku myambaro.

Ibyo Ubushinwa bwabitangaje kuri uyu wa Gatandatu. Ubushinwa ni umuhuzabikorwa w'ingenzi mu bucuruzi na Koreya y'Amajyaruguru, ni nabwo bwonyine ivanamo amafaranga ku buryo bufatika.

Ihagarika ry'ibicuruzwa biva ku ndodo rizahungabanya inyungu za Pyongyang (umurwa mukuru wa Koreya y'Amajyaruguru), mu gihe peteroli y'Ubushinwa ari yo soko y'ingenzi Koreya y'Amajyaruguru ivanamo ibiva ku ngufu.

Iki cyemezo gikarishye gikurikiye igerageza ry'igitwaro cya kirimbuzi Koreya y'Amajyaruguru yakoze muri uku kwezi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye ibihano bishya byafatiwe Koreya y'Amajyaruguru birimo no kugabanya umusaruro wa peteroli n'ibiva ku ndodo.

Bwana Kim ku buryo budasanzwe, yisomeye itangazo ryibasira perezida Donald Trump

Ahavuye isanamu, Reuters/KCNA

Insiguro y'isanamu, Bwana Kim ku buryo budasanzwe, yisomeye itangazo ryibasira perezida Donald Trump

Koreya y'Amajyaruguru inacukura amakara, inyungu ya miliyari imwe na miliyoni magana abiri z'amadolari yavuye mu Bushinwa muri 2016. Ariko Ubushinwa bwari bwarahagaritse ibicuruzwa by'amakara buvana i Pyongyang muri uyu mwaka.