Beyonce 'yabyaye impanga'

Beyonce

Ahavuye isanamu, BEYONCE/INSTAGRAM

Insiguro y'isanamu, Beyonce yari yaratangarije ku rubuga rwa Instagram ko atwite mu kwezi kwa kabiri.

Ibinyamakuru byo muri Amerika biravuga ko umuririmbyikazi w'icyamamare Beyonce yabyaye impanga.

Ibinyamakuru Entertainment Weekly, US Weekly na People byemeje iyi nkuru ariko ntihatangajwe niba izo mpinja ari abahungu cyangwa se abakobwa kandi n'itariki zavukiyeho ntiyashyizwe ahagaragara.

Beyonce, washakanye n'umucuranzi w'injyana ya rap, Jay-Z, yari yaratangarije ku rubuga rwa Instagram ko atwite mu kwezi kwa kabiri.

Basanzwe barabyaranye umwana w'umukobwa - Blue Ivy - ubu ufite imyaka itanu.

Beyonce

Ahavuye isanamu, BEYONCE.COM

Insiguro y'isanamu, Umukobwa we - Blue Ivy - yabonetse muri amwe mu mafoto yashyize ahagaragara

Yaba Beyonce cyangwa se Jay-Z nta numwe wari wemeza ku mugaragaro iyi nkuru.

Amafoto Beyonce yashyize ahagaragara akimara kuvuga ko atwite amwerekana arimo yoga akanamwerekana yegamye ku gitanda kiriho indabyo.