Uganda: Polisi yasanze abantu 120 mu kabari irabafunga

Bafatiwe mu kabari bivugwa ko gakunda kujyamo aba LGBT

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Bafatiwe mu kabari bivugwa ko gakunda kujyamo aba LGBT

Polisi muri Uganda yatangaje ko yafunze abantu 120 bari mu kabari i Kampala bafatanywe ibiyobyabwenge, aka kabari gakunze kujyamo abantu b'amahitamo mpuzabitsina atandukanye (LGBTI).

Polisi ivuga ko yahawe amakuru ko hari ibiyobyabwenge bitemewe biri gukoreshwa muri ako kabari. Yoherezayo abapolisi benshi mu gicuku ejo ku cyumweru.

Umunyamakuru wa BBC avuga ko abo basanze mu kabari babasabye kwicara hasi bakavanamo inkweto bakabasaka.

Abategetsi bavuga ko hafashwe ibiyobyabwenge byinshi birimo opium.

Frank Mugisha impirimbanyi y'uburenganzira bw'aba LGBT muri Uganda avuga ko kuba polisi izi neza ko aka kabari gakunda kujyamo abo bantu bisobanuye iki gikorwa.

Avuga ko ari igikorwa kigamije gutera ubwoba no guhohotera aba LGBT.

Umuvugizi wa polisi ya Kampala ahakana ko bari bazi iby'abakiliya bakunda kujya muri aka kabari.

Ubutegetsi bwa Uganda buhakana ko nta mabwiriza agiye gushyirwaho nyuma y'uko minisitiri ushinzwe imyifatire yumvikanye avuga ko hari itegeko rireba aba LGBT rizigwaho mu nteko.