Diamond ati "Shaddy Boo [wo mu Rwanda] ni nka mushiki wanjye"

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Umuhanzi w'icyamamare mu karere Diamond Platnumz yavuze ko umukobwa uzwi cyane mu Rwanda - byavuzwe hambere ko bakundana - atari byo ahubwo ari nka mushiki we.
Diamond, ubundi witwa Nasibu Abdul Juma, ari mu nzira ajya i Bujumbura mu Burundi aho afite igitaramo uyu munsi kuwa gatanu.
Mu rugendo rwe yahagaze i Kigali agirana ikiganiro n'abanyamakuru bamubajije ibibazo bitandukanye kuri muzika akora no ku buzima bwe busanzwe.
Umwaka ushize umugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda uzwi cyane nka Shaddy Boo yagaragaje amafoto ari kumwe na Diamond bari aho abahanzi bitegurira (back stage), uyu muhanzi atambaye umwambaro hejuru.
Shaddy Boo nyuma yahakanye ko akundana n'uyu muhanzi, icyo gihe wari ufite umugore wo muri Uganda nawe uzwi cyane mu myidagaduro witwa Zarinah Hassan "Zari", nyuma bombi baje gutandukana.
I Kigali uyu munsi, Diamond yabajijwe iby'umubano we na Shaddy Boo wo mu Rwanda.
Yasubije ati: "Ni nka mushiki wanjye, kimwe n'abandi bashiki banjye bo mu Rwanda, namumenye biciye kuri 'manager' we, yigeze gutumirwa mu birori bimwe hariya iwacu, ni uko muzi gusa".

Ahavuye isanamu, Instagram/Shaddy Boo
Uyu muhanzi ukunda kwiyita Simba, yavuze ko we n'umugore bakundana ukomoka muri Kenya witwa Tanasha mu kwezi gutaha biteguye kubyara umwana w'umuhungu.
Diamond, ubu ukunzwe cyane mu ndirimbo ye igezweho 'Kanyaga', yavuze ko yubahiriza inshingano ze nk'umubyeyi ku bana afitanye na Zari batandukanye.
Ibanga rye
Diamond ni umuhanzi wo muri Tanzania umaze imyaka irenga itanu akunzwe cyane muri aka karere.
Yabwiye abanyamakuru ko ibanga rye ari ugushyira udushya mubyo akora no kumenya ibyo abantu bashaka.
Uyu muhanzi arahita akomeza urugendo rwe agana i Bujumbura aho afite igitaramo mu ijoro ry'uyu munsi.
Ejo kuwa gatandatu azagaruka mu Rwanda aho naho afite igitaramo cya muzika.










