Kagame ati: 'Natega n’uwari we wese! Nta [mibare] ducura'

Ahavuye isanamu, Getty Images
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yavuze ko ubutegetsi bw'u Rwanda budacura imibare itari yo ku iterambere bugamije kwigaragaza neza.
Ikinyamakuru The Financial Times cyo mu Bwongereza cyatangaje inkuru y'icukumbura cyakoze ku mibare yatanzwe n'ikigo cy'ibarurishamibare cy'u Rwanda n'ibyatangajwe na bamwe mu bayikozeho ubushakashatsi.
Mu kiganiro n'urubyiruko kuri uyu wa gatatu i Kigali, Bwana Kagame yagarutse kuri iyi nkuru, avuga ko abona "igamije kugaragaza nabi u Rwanda".
Iki kinyamakuru kivuga ko icukumbura cyakoze ryerekana ko imibare itangazwa na leta y'u Rwanda ku igabanuka ry'ubukene yaba atari ukuri.
Ati: "Natega n'uwari we wese ko nta kintu kitari cyo... cyacuzwe... cyangwa cyahimbwe... ku iterambere turi kugeraho. Ibyo nta gushidikanya".
Abashakashatsi bavuganye na The Financial Times bavuga ko basesenguye imibare y'igabanuka ry'ubukene yatanzwe n'ikigo cy'ibarurishamibare mu Rwanda hamwe n'izamuka ry'ibiciro ku masoko babona ko ubukene butaba bwaramanutse ku kigero cya 6,9% ahubwo bwaba bwariyongereye.
Bwana Kagame yabwiye urubyiruko ko niba hari utekereza ko u Rwanda rufite ibibazo byo gukemura, "aho ntabwo yibeshya koko turacyafite ibibazo byinshi byo gukemura, kandi turi kubikemura".






