Yagenze 10,000Km kuva i Cape kugera i Cairo ajya kureba umupira, yabonye ingorane n'ibyiza...

Zhakata

Ahavuye isanamu, Alvin Zhakata

Insiguro y'isanamu, I Khartoum yahahuriye n'ingorane ariko araharenga arakomeza

Umuforomo ukomoka muri Zimbabwe yahagurutse mu mujyi wo ku nkombe z'inyanja wa Cape Town muri Afurika y'Epfo yerekeza mu majyaruguru mu mujyi wa Cairo aciye iy'umuhanda agiye kureba igikombe cya Afurika.

Yihanganiye byinshi birimo gukererezwa kubera Visa, kubura kwa murandasi bya hato na hato, imyigaragambyo n'ibindi binyuranye kubera gukunda umupira.

Alvin Zhakata uzwi cyane nka "Aluvah", intego ye yari ukugera mu Misiri ku mukino ufungura igikombe cya Afurika ku itariki 21 z'ukwezi gushize kwa gatandatu, ubwo Zimbabwe y'iwabo yakinaga umukino wa mbere na Misiri.

Gusa ntiyabigezeho kuko urugendo rwe rwabaye rurerure 'nk'iy'imuka Misiri' kurusha uko yabitekerezaga.

Gusa ku bw'amahirwe ye, abamukurikira kuri Twitter batumye amenyekana cyane, perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika amuha tike yo kureba umukino wa nyuma wa Senegal na Algeria.

'Afurika ntabwo ibanira abanyafurika'

Uyu mugabo w'imyaka 32, yageze i Cairo mu cyumweru gishize, amaze iminsi 44 mu rugendo yagenzemo 10,000Km, avuga ko byari ibintu byiza nubwo yagiye agira ingorane.

Avuga ko yarumenyeyemo byinshi kuri we no kuri Afurika.

Yabwiye BBC ati: "Najyaga ntekereza ko ntagira ukwihangana ariko - kwihangana kwanjye kwaragerageje kugeza ku rwego rwa nyuma - nasanze mfite ukwihangana kurenza uko nabitekerezaga".

CAF

Ahavuye isanamu, Alvin Zhakata

Insiguro y'isanamu, Perezida wa CAF Ahmad yahaye Zhakata tike y'umukino wa nyuma na tike y'indege izamucyura

Ikindi kidasanzwe kuri we yabonye ni uko "umugabane wa Afurika utabanira neza abanyafurika" - mu bigendanye na Visa no kwambuka imipaka.

Avuga ko yabonye ko abantu benshi basura Afurika bavuye mu Burayi na Amerika bafatwa neza kurushaho.

Ati: "Bimwe mu biciro bya Visa ku bihugu bya Afurika ahubwo birahenze kurusha ibiciro bya visa iyo ushaka kujya Iburayi, gutegereza nabyo bigatinda cyane.

"Ndifuza ko tugira Afurika itarangwamo imipaka".

Urugendo yarutangiye tariki 27 z'ukwezi kwa gatanu, ahera Afurika y'Epfo, azamuka Zimbabwe, arakomeza Zambia, Tanzania, Kenya, Ethiopia, aca Sudani yinjira mu Misiri.

'Twashakaga gukora amateka'

Yatangiranye na mugenzi we Botha Msila, umunyafurika y'Epfo nawe ukunda umupira, uba hafi y'umujyi wa Cape, bagenda batega za 'lifts' cyangwa bagatega imodoka rusange.

Ati: "Twashakaga gukora amateka nk'abantu bambere bavuye i Cape bakajya i Cairo baciye iy'umuhanda bagiye kureba irushanwa rya siporo".

Uyu muforomo uba mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe yahuriye na mugenzi we Msila mu myaka ibiri ishize ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Cosafa muri Afurika y'Epfo, bakomeza kuba inshuti no kuvugana.

Alvin Zhakata
Insiguro y'isanamu, Yagenze 10,000Km mu minsi 44 aca mu bihugu umunani

Yabwiye Msila uburyo mu 2016 yakoze urugendo wenyine rw'inzira y'umuhanda akava i Harare akajya i Kigali mu Rwanda gushyigikira ikipe ya Warriors ya Zimbabwe mu irushanwa rya CHAN ryahaberaga.

Nibwo bahise bafata umugambi wo kuzavana i Cape bakagera i Cairo, banasaba abagiraneza kubafasha kwambikiranya umugabane mu bukangurambaga bise #CapeToCairo.

Gusa izi nshuti zaje gutandukana zigeze ku mupaka wa Kenya na Ethiopia ubwo mugenzi we Msila yimwe Visa bikaba ngombwa ko asubira inyuma.

Ku bagenzi bakoresha umuhanda, Ethiopia yemerera visa abazisabye baciye kuri murandasi gusa.

Mu gihe bari bafite amafaranga asabwa, bari bakeneye ubafasha gushyira amafaranga ku ikoranabuhanga kuri konti zabo. Ariko ubusabe bwabo bwakererejweho iminsi itanu.

Batangiye urugendo rwabo bagenda batega za lift

Ahavuye isanamu, Alvin Zhakata

Insiguro y'isanamu, Batangiye urugendo rwabo muri Afurika y'Epfo bagenda batega za 'lifts'

Zhakata ati: "Mu buryo bubabaje, 'system' yabo ntiyakoraga kuko murandasi yari yahagaritswe mu gihugu hose ngo banga ko abanyeshuri bakopera ibizamini.

"Narahangayitse ku buryo nananiwe no kurya no kwinywera agacupa kanjye".

Msila, asanzwe azwi kuba agenda hose muri Afurika y'Epfo ashyigikira Bafana Bafana n'ikipe y'iwabo Bloemfontein Celtic, we yarababaye cyane kuko bitamushobokeye gukomeza biba ngombwa ko asubira i Nairobi muri Kenya ngo abone uko azataha.

Ikinyamakuru kimwe muri Afurika y'Epfo cyaramugobotse cyishyira itike y'indege yo kumuvana i Nairobi akajya i Cairo, nibura akazakira mugenzi we ahageze n'imodoka.

Ibihe biteye ubwoba cyane

Zhakata yiyemeje gushinyiriza ngo akomeze wenyine kandi yari ageze ahakomeye.

Niko byagenze kuko ageze muri Sudani yahasanze imyigaragambyo, inzego z'umutekano ziri guhangana n'abigaragambya ubuzima busa n'ubwahagaze.

Zhakata ntiyarazi uko ibintu bikomeye, yanyuze mu nzira y'abigaragambya ubwo yariho agana ku biro byabahagarariye Misiri muri Sudani i Karthoum.

Ati: "Narabibonaga ko hari ikintu kiri kuba, ariko sinari nzi icyo ari cyo,"

"Abasirikare bari ahantu hose n'abantu bakambwira ko hadatekanye".

Avuga ko umunsi atandukana na mugenzi we Msila wari uteye agahinda kubera ibibazo bitabaturutseho

Ahavuye isanamu, Alvin Zhakata

Insiguro y'isanamu, Avuga ko umunsi atandukana na mugenzi we Msila wari uteye agahinda kubera ibibazo bitabaturutseho

Zhakata yatawe muri yombi afungwa na polisi ariko nyuma aza kurekurwa, mu buryo yavuze ko bwari buteye ubwoba cyane.

Abantu bakurikiraga urugendo rwe ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje cyane impungenge zabo ko badaheruka amakuru ya Zhakata mu gihe cy'icyumweru.

Murandasi yari yarafunzwe n'abategetsi muri Sudani bagamije guca intege gutegura ibikorwa by'imyigaragambyo.

Zhakata ati: "Sinashoboraga kubona n'ahantu njya kuri murandasi ku madorari 30 ku isaha. Ubutumwa bw'abantu bari bampangayikiye nabubonye nyuma".

Yanenze Nairobi

Ibyo yagiye abona binyuranye ku buzima muri Afurika byateje impaka.

Yatangajwe no kubona no kwereka abamukurikira videwo y'aho imvura nyinshi i Addis Abeba muri Ethiopia ihindura imihanda imigezi.

I Nairobi, yaranditse ati: "Uhinjiye ibintu birahinduka, umubyigano utangaje w'imodoka, imihanda mibi kandi yuzuye ibyondo n'ibinogo, abacuruzi benshi ku nzira, amahoni ya za moto.

"Umuntu wese udufashije aradusaba 'akantu'. Yewe n'abapolisi".

Hagati muri Tanzania, yabonye ko abana b'ikigero cy'ishuri ari abacuruzi bo ku mihanda bacuruza ibiribwa, amasi n'ubuki.

Ati: "Hano wagirango uburezi si ikintu kihutirwa".

Urugendo rwe rwa nyuma rwamaze iminsi ibiri kuva Karthoum kugera Cairo imoodka yarimo yakoze impanuka ntoya

Ahavuye isanamu, Alvin Zhakata

Insiguro y'isanamu, Urugendo rwe rwa nyuma rwamaze iminsi ibiri kuva Karthoum kugera Cairo imoodka yarimo yakoze impanuka ntoya

Uretse ibibazo bya Visa, ururimi ni indi ngorane. Muri Tanzania avuga ko abantu benshi batashakaga kubavugisha mu cyongereza.

Avuga ko hari abababwiye ko "bagomba kwiga igiswahili ku mashuri". Ko batavugana niba batazi igiswahili.

Muri Ethiopia, yategetswe gusohoka mu modoka ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuko amasaha y'umukwabu yari ageze.

Uwo mugoroba yashatse akabari yareberamo umupira w'ikipe ya Zimbabwe agendagenda ahantu henshi anatega za tagisi arahabura, biba ngombwa ko awurebera mu iduka ricuruza ibintu bya siporo.

Yavuze inzoga iryoshye yanyoye ari inzoga yitwa Stella yo mu Misiri, yenda yari iryoshye cyane kuko yari ashoje urugendo. Naho ibiryo biryoshye kurusha ibindi yumvise ari inyama zokeje n'ibigori muri Zambia.

Ikintu cyamubabaje kurusha ibindi ni uburyo ikipe ya Warriors yitwaye muri CAN kuko yasezerewe mu matsinda we ataranahagera.

Ijambo rye kuri uru rugendo Zhaka agira ati: "Niba ukunze ikintu giharanire. Gikurikirane kugeza ukigezeho. Bishobora gutinzwa ariko gutinda si ukwanga - ihangane kandi ukomere, kuko uko urugamba rukomera niko intsinzi iryoha.