Umuhuza Perezida Gnassingbé wa Togo yageze i Kigali mu ruzinduko

Ahavuye isanamu, RwandaMFA
Perezida Faure Gnassingbé wa Togo yaraye ageze i Kigali mu ruzinduko, nk’uko bivugwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.
Ntabwo hatangajwe ikigenza Gnassingbé wakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe.
Gnassingbé, muri Mata (4) ishize yagizwe umuhuza w’Ubumwe bwa Afurika hagati y’u Rwanda na DR Congo mu muhate wo guhagarika amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi, asimbuye Perezida João Lourenço wa Angola.
Kuva icyo gihe umuhate we ntiwabonetse cyane kubera imbaraga zari zifitwe n’ibiganiro bya Doha muri Qatar n’amasezerano ya Washington yasinywe muri Nyakanga (7) ishize akemezwa na Perezida Tshisekedi na mugenzi we Kagame i Washington mu kwezi gushize.
Muri iyi minsi, bisa n’aho Doha na Washington bahaye umwanya Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ngo wongere imbaraga mu buhuza.
Muri uku kwezi gusa Faure Gnassingbé amaze kuyobora inama zirenze ebyiri kuri iki kibazo.
Nubwo hatatangajwe ikimugenza i Kigali, iyi nshingano y’ubuhuza Gnassingbé yahawe ishobora kuba iri mu bimugenza.
DR Congo na ONU bashinja u Rwanda ko ari rwo rufatiye umuriro umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
U Rwanda na ONU na bo bashinja Kinshasa gufatanya n’abarwanyi ba FDLR barwanya leta ya Kigali bari muri DR Congo.
Ubutegetsi bwa Kigali n’ubwa Kinshasa buri ruhande ruhakana ibyo rushinjwa.

Ahavuye isanamu, RwandaMFA






