Umubiligikazi watsindiye imidari ya Paralympiques yahawe urupfu yasabye

Ahavuye isanamu, Getty Images
Marieke Vervoort, Umubiligikazi wari ufite imidari mu marushanwa yo gusiganwa y'abafite ubumuga ya Paralympiques, yarangirijwe ubuzima nkuko yabisabye, yari afite imyaka 40.
Vervoort yatsindiye umudari wa zahabu n'uwa feza mu mikino y'abafite ubumuga yabereye i London mu mwaka wa 2012, atsindira n'indi midari ibiri i Rio muri Brazil mu mwaka wa 2016.
Yasiganwaga mu kagare k'abafite ubumuga.
Yari arwaye indwara idakira yo kudakora kw'imitsi.
Uburyo bwo kurangiza ubuzima bw'umuntu urwaye cyane akenshi arwaye indwara idakira mu rwego rwo kumurinda gukomeza kubabara - buzwi nka 'euthanasie'- bwemewe n'amategeko mu Bubiligi.
Mu 2008 Vervoort yashyize umukono ku nyandiko ziha uruhushya muganga rw'uko umunsi umwe azamurangiriza ubuzima.

Ahavuye isanamu, BBC Sport
Itangazo ryasohowe n'ubuyobozi bw'umujyi avukamo wa Diest rivuga ko Vervoort "yakurikije amahitamo ye [ejo] ku wa kabiri nimugoroba".
Indwara Vervoort yari arwaye yamuteraga guhorana ububabare, kurwara igicuri, guhinyagara kw'amaguru ndetse kubera iyo ndwara yasinziraga bigoye.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n'umunyamakuru Eleanor Oldroyd mu kiganiro BBC Radio 5 Live mu mwaka wa 2016, Vervoort yagize ati:
"Hari ubwo mbabara bikomeye cyane, ngafatwa n'igicuri, nkarira, nkaboroga kubera ububabare. Nkenera imiti myinshi igabanya ububabare [nka], valium, morphine.
"Abantu benshi bambaza ukuntu bishoboka ko nitwara neza [mu mikino] nkanamwenyura n'ububabare bwose n'imiti iba irya imitsi yanjye. Kuri jye, imikino, gusiganwa mu kagare - ni uburyo bw'ubuvuzi".










