Muri Cuba bibutse Che Guevara

Ahavuye isanamu, AFP
Muri Cuba abantu babarirwa mu bihumbi bibutse Ernesto "Che" Guevara nyuma y'imyaka 50 ishize afashwe akicwa.
Che Guevara yagenderaga ku mpinduramatwara ya kisosiyalisiti.
Imihango yo kumwibuka yabereye mu mujyi wa Santa Clara aho uyu mugabo yayoboreye inyeshyamba yagejeje ku ntsinzi mu ntambara kamara muri revolisiyo yo muri Cuba.
Abantu babarirwa mu bihumbi bateraniye ku kibumbano cy'ishusho ye n'ahantu ho kumwibuka yubakiwe.
Iyo mihango yanyuze kuri televiziyo y'igihugu.

Ahavuye isanamu, AFP
Mu bari bayitabiriye hari harimo abana b'abanyeshuri na perezida Raul Castro wari inshuti ye.
Perezida Castro yashyize ururabyo rw'iroza ku mva ye.
Che Guevara yafashwe n'abasirikare muri Bolivia ku itariki ya 08/10 1967 maze yicwa ku munsi wakurikiyeho.
Umurambo we wajyanywe muri Cuba muri 1997.
Ernesto Che Guevara ntabwo avugwaho rumwe na bose.
Abamukunda bamufata nk'urugero rw'umuntu witangira yivuye inyuma icyo yiyemeje kugeraho.
Hari abandi ariko bamufata nk'umuntu wari ufite ubugome bwinshi.










