Fidel Castro yijihije imyaka 90

Ahavuye isanamu, AFP
Iyo sabukuru yahuriranye n'iserukiramuco ngarukamwaka ariko muri rusange nta birori bikomeye byabaye byo kuyizihiza.
Saa sita z'ijoro itsinda ry'abaririmbyi bamwifurije isabukuru nziza imbere y'abantu ibihumbi bari mu mihanda iri imbere y'inyanja i Havana.
Abana nabo bamuririmbiye indirimbo hirya no hino mu gihugu.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Fidel Castro yakoresheje ikinyamakuru mu gushimira abamushyigikiye bamwifurije isabukuru nziza y'imyaka 90 amaze avutse.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu ibaruwa yanditse mu kinyamakuru cy'ishyaka rya gikomunisiti riri ku butegetsi, yibuka cyane igihe yari muto ariko mu nyuma agashima cyane Ubushinwa n'Uburusiya akananenga Perezida Obama.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Fidel Castro yategetse Cuba mu gihe kirenga imyaka 50 mbere yo guha ubutegetsi murumuna we Raul woroheje ukuntu leta yacungaga ubukungu kandi anasubizaho umubano ushingiye kuri za ambasade na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ahavuye isanamu, AFP/Getty
Hashize amezi menshi ataboneka mu ruhame.






