Imvo n'imvano ku mpunzi z'abarundi ziba mw'ikambi ya Mahama

Imvo n'imvano ku mpunzi z'abarundi ziba mw'ikambi ya Mahama

Mu kiganiro cyacu uyu munsi turi mu nkambi ya Mahama mu Burasirazuba bw’u Rwanda, tuganira n’impunzi z’abarundi.

Hagiye gushira hafi umwaka, intumwa za reta y’u Burundi zisuye impunzi z’icyo gihugu ziri mu Rwanda mu rwego rwo kuzishishikariza gusubira iwabo ngo kuko ituze n’amahoro byagarutse. Ariko izitaha ni nke.

Impunzi zigera hafi ku ibihumbi 40 zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama. Zahunze indyane za politike zo mu 2015 muri icyo gihugu.

Gusa kuva intumwa za reta zaza kubashishikariza gutaha mu kwezi kwa 12 umwaka ushize abasaga 300 nibo bamaze gusubira mu gihugu cyabo nk’uko imibare itangwa na HCR mu Rwanda ibigaragaza.

Hari bake cyane twasanze bari ku rutonde rwabiyandikishije bashaka gutaha, hakaba n’abandi bake bari bariyandikishije ariko nyuma bakisubiraho. Bose turabaha ijambo mu kiganiro cyacu.

Impunzi zavuganye na BBC zivuga ko kudataha ngo biterwa n’umutekano muke ukiri mu gihugu cy’u Burundi-Gusa ubwo intumwa za reta y’u Burundi zasuraga izo mpunzi zavuze ko nta kibazo cy’umutekano muke kiri mu Burundi ko abataha nta kibazo bahura nacyo kandi ko ibibazo byabo by’ubutunzi bibonerwa ibisubizo bagasubizwa mu byabo no mu buzima busanzwe nk’abandi barundi.

Ikiganiro ni Imvo n’imvano icy’uyu munsi mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.