Imvo n’imvano ku matora y’umukuru w’igihugu nay’abadepite mu Rwanda

Imvo n’imvano ku matora y’umukuru w’igihugu nay’abadepite mu Rwanda

Mu kiganiro cyacu uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 13 z’ukwezi kwa 7 turavuga ku matora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda ndetse nay’abadepite ateganyijwe kuwa mbere tariki 15.

Ku mwanya w’umukuru w’igihugu harahatana Paul Kagame w’ishyaka rya FPR uhatanira manda ya 4. Hari Frank Habineza, umukandida w’ishyaka rya Green na Mpayimana Phillippe wiyamamaza ku giti cye.Ibikorwa byo kwiyamamaza birasozwa uyu munsi.

Mu gihe cy’ibyumweru 3 abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu biyamamarizaga mu bice bitandukanye by’igihugu bageza imigabo n’imigambi ku bayoboke babo.

Ku rundi ruhande abarenga 500 barahatanira imyanya 80 mu nteko nshingamategeko – hari abaturuka mu mashyaka arimo FPR n’amashyaka 5 bafatanyije n’abandi baturuka mu mashyaka yandi 5 atari kumwe na FPR, hakaba kandi n’umukandida wigenga.

Bose barahatanira imyanya 53 y’abatorwa ku buryo butaziguye, hakaba n’abandi bahatanira imyanya 27 yagenewe ibyiciro byihariye, birimo imyanya 24 y’abahagarariye abagore, babiri bahagararira urubyiruko ndetse n’umwe uhagararira abantu bafite ubumuga.

Muri iki kiganiro turagaruka ku bikorwa byo kwiyamamaza uko byagenze ku bakandida batandukanye cyane abiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mashyaka atandukanye, tunavugane na bamwe mu bakandida ku mahirwe bo ubwabo biha yo gutsinda muri aya matora. Ikiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.