Menya umuti ugabanya umubyibuho watumye uruganda ruwukora ruba urwa mbere rukize i Burayi

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Mariko Oi
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC ku bucuruzi
Uruganda rukora umuti witwa Wegovy wo kugabanya umubyibuho rwabaye urwa mbere rukize cyane i Burayi, ruhigika kompanyi LVMH yo mu Bufaransa icuruza ibicuruzwa by'igiciro cyo hejuru.
Imigabane yatumbagiye nyuma yuko uruganda Novo Nordisk rukora imiti rwo muri Denmark, rutangiye gucuruza mu Bwongereza uwo muti wamamaye.
Ubwo ubucuruzi bwo ku wa mbere bwari burangiye, urwo ruganda rwari rufite agaciro ka miliyari 428 z'amadolari y'Amerika ku isoko ry'imari n'imigabane.
Uwo muti ubu uraboneka mu Bwongereza mu kigo cy'igihugu cy'ubuvuzi (NHS) no ku isoko risanzwe.
Wegovy ni umuti w'umubyibuho ukabije ufatwa rimwe mu cyumweru ushuka (ubeshya) abantu bakibwira ko bamaze guhaga, bigatuma barya ibiryo bicye bakagabanya umubyibuho.
Abantu bazwi cyane nka Elon Musk batangajwe ko bari mu bakoresha uwo muti, washishikaje abo mu ruganda rwa filime muri Amerika (Hollywood) n'abaturage muri rusange kuva wakwemezwa n'abagenzuzi b'imiti muri Amerika mu 2021.
Wegovy na Ozempic – umuti w'indwara y'isukari nyinshi mu mubiri (diyabete) na wo utanga umusaruro umwe n'uw'uwo wundi – yavuzwe ko ari imiti y'"ibitangaza".
Ariko inzobere ziburira ko iyo miti abantu baterwa mu nshinge atari uburyo bwo gukemura ikibazo mu buryo bwihuse cyangwa ngo ibe yasimbura indyo yuzuye no gukora imyitozo ngororamubiri.
Mu magerageza y'uwo muti, abawukoresheje akenshi bongeye kubyibuha nyuma yo guhagarika kuwufata.
'Waramamaye cyane'
Uwo muti wabaye mucye ku isi, bituma uwageze mu kigo NHS cyo mu Bwongereza na wo ari mucye.
Uruganda ruwukora rwavuze ko ruzakomeza kugabanya ingano y'uwo rwohereza mu mahanga, mu gihe rurimo gukora ngo rwongere ingano y'uwo rukora.
Sophie Lund-Yates, umusesenguzi mukuru mu by'isoko ry'imari n'imigabane muri kompanyi Hargreaves Lansdown yo mu Bwongereza, yabwiye ikiganiro Wake Up to Money cya BBC ko urwo ruganda "rwatunguwe bya nyabyo" n'ukuntu abantu bashishikariye uwo muti, anavuga ko rwabaye "igitambo cy'umusaruro mwiza warwo".
Yagize ati: "Ntibisanzwe ko ubona uruganda rw'imiti rwacengeye cyane mu muco ugezweho ariko hari abantu bavuga ko ducyeneye kuba twitonze gato kugira ngo turebe ko urimo gukoreshwa uko bikwiye kandi mu buryo burimo gushyira mu gaciro.
"Birumvikana, hamwe no kwamamara cyane kw'umuti, hari ibyago byuko hashobora kubaho ingaruka nyinshi mu gihe kiri imbere".
Mu Bwongereza, amabwiriza ya NHS avuga ko abarwayi bashobora guhabwa Wegovy, irimo umuti wa semaglutide, ari uko gusa bafite ibibazo by'ubuzima bifitanye isano no kuba babyibushye.
Umuryango w'ubufatanye mu bukungu n'iterambere (OECD) uvuga ko hafi buri muntu umwe mu bantu batatu bakuze mu Bwongereza afite umubyibuho ukabije, icyo ni cyo kigero cya mbere kiri hejuru i Burayi.
Mu kwezi gushize, igerageza rishya ryerekanye ko umuti wa Wegovy wanagaragaje ko ugabanya ibyago byo kurwara indwara yo guturika kw'udutsi two mu bwonko (izwi nka 'stroke') cyangwa indwara y'umutima.
Nubwo ibyavuye mu bushakashatsi bigicyeneye kugenzurwa mu buryo bwuzuye, inzobere zemeye ko ibyo byavuye mu bushakashatsi bishobora kuba ari ingenzi cyane.










