M23 'yinjiye' mu mujyi w'amateka wa Kamanyola, u Rwanda ruhagarika ubufatanye n'Ububiligi…

Ahavuye isanamu, AFP
Abarwanyi ba M23 binjiye mu mujyi muto wa Kamanyola uri ku mupaka wa DR Congo, u Burundi n'u Rwanda mu ijoro ryo ku wa kabiri, nk'uko abahatuye babivuga.
Kamanyola muri teritwari ya Walungu iri ku ntera ya kilometero 45 mu majyepfo ya Bukavu na kilometero zigera kuri 70 mu majyaruguru y'umujyi wa Uvira ku kiyaga Tanganyika.
Igisirikare cya FARDC ntacyo cyasubije ubusabe bwa BBC ku makuru y'ifatwa rya Kamanyola.
Radio RFI ivuga ko ku wa kabiri habaye imirwano hagati ya M23 n'ingabo z'u Burundi zari zikambitse i Kamanyola mbere y'uko izo ngabo zihunga.
Ingabo za DR Congo zavuye i Bukavu, n'izari zisanzwe ku mupaka wa Kamanyola, bivugwa ko hashize iminsi zarahungiye mu mujyi wa Uvira mu majyepfo.
Kamanyola ni agace kari mu kibaya cya Rusizi gafite amateka y'imirwano ikomeye yahabereye mu 1964 ubwo ingabo za Armée Nationale Congolaise za Mobutu Sese Seko zatsindaga zikarangiza ukwigomeka kw'inyeshyamba za Pierre Mulele. Hafi y'uyu mujyi hari ishusho y'abasirikare yibutsa ayo mateka.
Kamanyola yari izwi nk'umujyi wakundwaga byihariye n'uwari Perezida Mobutu Sese Seko, ndetse stade nini ubu muri DR Congo - Stade des Martyrs de la Pentecôte ijyamo abantu barenga 80,000 - icyuzura mu 1994 yiswe Stade Kamanyola, iryo zina rihindurwa mu 1997 Mobutu akuwe ku butegetsi na Laurent-Désiré Kabila
Uretse Stade, Mobutu yari afite ubwato bunini bwe bwite yaguze Iburayi yise Kamanyola - nabwo Désiré Kabila yabuhinduriye izina bwitwa Lemera - mu gisirikare naho Mobutu yari afite Division yihariye yitwaga "Division Kamanyola".
Abanyamateka batandukanye bavuga ko mu rugamba rwa Kamanyola mu 1964 ingabo za leta zari ziyobowe na General Major Mobutu Sese Seko ubwe - wari umugaba w'ingabo za Congo icyo gihe - mbere yo gufata ubutegetsi mu 1965, nyuma mu 1971 igihugu agihindurira izina akita Zaïre.

Gufata Kamanyola kwa M23 – nyuma y'iminsi micye ifashe Bukavu – bituma benshi bavuga ko M23 irimo kumanuka isatira umujyi wa Uvira, wa kabiri mu ntara ya Kivu y'Epfo.
Hagati aho, ku ruhembe rwo mu majyaruguru, ku wa kabiri havuzwe imirwano muri teritwari ya Lubero hagati ya M23 n'ingabo za leta nk'uko bivugwa n'igisirikare.
Muri iyi teritwari, M23 bizwi ko igenzura agace ka Alimbongo kuri 50km uvuye mu mujyi muto wa Lubero centre, na hafi 100km uvuye mu mujyi wa Butembo.
U Bubiligi 'bwiteguraga gukora' ibyo u Rwanda rwakoze
Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda yatangaje ko iki gihugu gihagaritse ibikorwa by'ubutwererane mu iterambere gifitanye n'u Bubiligi, ishinja iki gihugu "gutobera u Rwanda" ngo "ntirugere ku nkunga y'iterambere".
U Rwanda ruvuga ko u Bubiligi bwafashe uruhande muri iyi ntambara muri Congo, rushinja iki gihugu cyahoze kirukoloniza ko iyo myifatire ibangamira umuhate w'ubuhuza bwo gushaka amahoro uri gukorwa na Afurika, kandi bishobora gutinza inzira zo kugera ku gisubizo mu mahoro.
U Rwanda rushinjwa n'ibihugu by'iburengerazuba, ONU na leta ya Kinshasa kuba rwarohereje ingabo ibihumbi gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana, ruvuga ko rwafashe ingamba zo "kurinda imipaka" yarwo.
Leta ya Kinshasa yakomeje gusaba ibihugu by'amahanga guhagarika inkunga y'amafaranga biha u Rwanda kubera ko irushinja kurenga ku masezerano mpuzamahanga yo kutavogera ubusugire bw'ibindi bihugu.
Ku cyemezo cy'u Rwanda, Maxime Prevot, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'Ububiligi yavuze ko mbere y'icyemezo cy'u Rwanda u Bubiligi nabwo "bwarimo busubira mu masezerano y'ubufatanye" bufitanye n'u Rwanda.
Maxime avuga ko bashaka ko ibyo bazahagarika bizakorwa mu buryo "burengera inyunguz'abaturage b'u Rwanda badakwiye kubabarira muri uko guhagarikwa".
Kubera iki cyemezo cy'u Rwanda, hari impungenge ko abakozi bakorera ibigo n'imishinga ifashwa n'Ububiligi mu Rwanda bashobora kubura imirimo.
Hari impungenge ko Enabel – ikigo cyUbubiligi gishyira mu bikorwa politike yabwo y'iterambere mpuzamahanga – gishobora guhagarika ibikorwa byacyo mu Rwanda.
Hagati ya 2019 na 2024, Enabel ivuga ko yakoresheje ingengo y'imari ya miliyoni 120 z'ama-Euro ku mishinga itandukanye mu buvuzi, ubuhinzi, n'iterambere ry'imijyi mu Rwanda.
Umubano umaze igihe ukonje
Kuva mu myaka ya vuba aha muri iyi ntambara muri DR Congo, u Rwanda n'Ububiligi bifitanye umubano urimo igitotsi.
Mu ntangiriro za 2023 u Rwanda rwagennye Ambasaderi Vincent Karega guhagararira u Rwanda mu Bubiligi, iki gihugu cyanze kumwemera. Leta ya Kigali yavuze ko Ububiligi bwabikoze bubisabwe na Leta ya Kinshasa.
Kuva icyo gihe u Rwanda nta ambasaderi rufite mu Bubiligi, kandi nyuma y'uko Ububiligi bwanze Amb. Karega nta wundi iki gihugu kirongera kohereza.
Mbere y'uko ambasaderi Bert Versmessen wari uhagarariye Ububiligi mu Rwanda asoza ikivi cye muri Nyakanga (7) 2024 Ububiligi bwahaye u Rwanda uwo bwifuza ko yamusimbura. Jeune Afrique ivuga ko u Rwanda na rwo rwamwanze.









