'Ndabizeza kwivuna gukomeye' – ijambo ku gihugu rya Tshisekedi

Ahavuye isanamu, Presidence RDC
Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo mu ijambo yagejeje ku gihugu yatangaje ko yizeje Abanyecongo "kwivuna gukomeye kandi guteguye" ku bo yise "abaterabwoba n'ababafasha".
Nibwo bwa mbere Tshisekedi agize icyo atangaza nyuma y'uko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, kandi amakuru atandukanye akemeza ko ubu urimo gukomeza mu ntara ya Kivu y'Epfo ugana mu mujyi wa Bukavu.
Tshisekedi yashinje nanone yeruye ko ingabo z'u Rwanda na M23 "bakomeje ibitero by'iterabwoba ku baturage bo mu burasirazuba bw'igihugu".
Yavuze ko yakoranye inama n'inzego zitandukanye mu gihugu ngo barebe uko "twakwisubiza ahafashwe ku butaka bw'igihugu cyacu".
Muri uwo mujyo avuga ko yashyizeho guverineri mushya wa gisirikare w'intara ya Kivu ya Ruguru. Uyu ni General Major Somo Kakule bivugwa ko ku wa gatatu yageze mu mujyi wa Beni gutangira imirimo ye.
Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko ahaye icyubahiro abasivile, ingabo za leta na Wazalendo, abasirikare bari mu butumwa bwa SADC bwitwa SAMIDRC "barwana ku ruhande rwacu", n'aba MONUSCO baguye muri iyi mirwano.
By'umwihariko yavuzemo na Gen. Maj. Peter Cirimwami wishwe arashwe mu cyumweru gishize.

Tshisekedi yashinje u Rwanda "kurenga ku masezerano mpuzamahanga y'ubusugire bw'ibihugu", ko ari igikorwa "kitakwihanganirwa" kandi gifite "ingaruka zititeguwe zishyira akarere k'ibiyaga bigari mu kaga".
Abategetsi b'u Rwanda bashinja leta ya Kinshasa gufatanya n'umutwe wa FDLR urwanya Kigali, na Tshisekedi ko yavuze ko afite intego yo guhindura ubutegetsi i Kigali.
Mu mvugo ikarishye, Tshisekedi yagize ati: "Mumenye ikintu kimwe, DR Congo ntabwo izareka ngo isebe cyangwa ngo ihonyorwe, tuzarwana, tuzatsinda."
Yavuze ko yasabye guverinoma kugabanya ibitangwa ku mibereho y'abakozi b'inzego kugira ngo bazigame ibihabwa ingabo ziri ku rugamba.
Yavuze ko abikorera ku giti cyabo nabo basabwe gutanga umusanzu ku ngabo.
Yabwiye urubyiruko ko iki ari "igihe cyo kumva umuhamagaro w'igihugu" no guha imbaraga zabo igihugu.
Ati: "Tugomba gukomeza ingabo zacu kandi buri wese mu rubyiruko afite umwanya mu ngabo zacu, nimwinjire muri benshi mu ngabo".






