'Abacanshuro banyuze aha, RDF y'inyicanyi iba yarabishe' - Kagame

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yavuze ko igisirikare cy'u Rwanda kidakora ibibi gishinjwa mu burasirazuba bwa DR Congo, ko iyo kiza kuba kibikora kiba cyarishe abacanshuro b'abanyamahanga bahawe inzira mu Rwanda bavuye muri Congo bagataha iwabo.
Mu ijambo yabwiye abasirikare, abapolisi n'abacungagereza bagera ku 6,000 barangije amahugurwa mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu burasirazuba bw'u Rwanda ku wa mbere, Kagame yavuze ko mu myaka 31 ishize "nta myaka itanu ishira hatabaye icyugariza u Rwanda", ko ibyo byugariza u Rwanda "bituruka ahandi".
U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 ubu wafashe ibice bitandukanye mu ntara za Kivu y'Epfo na Kivu ya Ruguru za DR Congo, no koherezayo ingabo ibihumbi zo gufasha izo nyeshyamba, ibyo leta ya Kinshasa yise "ubushotoranyi" kandi ko ikavuga ko yaterwa n'u Rwanda.
Kuri ibi, Kagame yabwiye abo basirikare ati: "Ntabwo RDF [igisirikare cy'u Rwanda] ibayeho ari iyo gushotorana, ntabwo dushotorana. Nubwo muri uyu mwuga wa RDF urimo kurwana intambara, kurasana, kandi kurasana bivuze harimo abapfa, harimo abakomereka ariko ntabwo intego ari ukwica cyangwa ugukomeretsa keretse iyo abandi batumva u Rwanda, badakunda u Rwanda, badashaka u Rwanda bateje intambara k'u Rwanda…Icyo gihe intambara irarwanwa. Kandi tugomba kuyirwana tugira ngo tuyitsinde."
Imbere y'ibibazo mu burasirazuba bwa DR Congo abategetsi b'u Rwanda bavuga u Rwanda rwafashe ingamba zo kwirinda no kurinda imibibi zarwo, Perezida Kagame we yumvikanishije ko igisirikare cy'u Rwanda cyarwanye intambara.
Yabivuze ahereye kuri bimwe mu byavuzwe umwaka ushize na ba Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na Evariste Ndayishimiye w'u Burundi. Tshisekedi yavuze ku gukuraho cyangwa gufasha gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda, Ndayishimiye avugira i Kinshasa abwira urubyiruko ko "ari ngombwa gukomeza urugamba kugeza abaturage b'u Rwanda nabo nyine batangiye kotsa igitutu", amagambo yarakaje ubutegetsi bw'u Rwanda.
Atavuze abo bategetsi mu mazina, Kagame yagize ati: "Nk'abo bashakuje cyane bakavuga ko bagomba kugirira u Rwanda nabi - barimo n'abakuru b'ibihugu, sinabinyura iruhande ariko si ndi bubivuge byose, ni ho natangiriye mbashimira [abasirikare], kubera ko [abo] babonye ko kugirira u Rwanda nabi bitoroshye, wenda nibamara kuruhuka nyuma y'imyaka itanu bazongera bagerageze, ariko bizaba nka kwakundi cyangwa birusheho kuba bibi ku bashoje intambara. Ni byo RDF ishinzwe."

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency
Agana ku musozo, kuri iki kibazo, yagize ati"Ntabwo turi ba gashozantambara rwose, ariko kuba ba karwana ntambara byo turi byo, biterwa n'aho tuyirwanira n'uko yaje n'ibitureba muri iyo ntambara".
Perezida Kagame yanenze raporo zimaze iminsi zikorwa zivuga ku bwicanyi n'ibindi bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bishinjwa inyeshyamba za M23 bavuga ko zifashwa na RDF.
Yavuze ko ibyo bikorwa RDF itabikora, ati: "…Muribuka ariko abantu bamwe banyuze aha, abacanshuro n'abandi? Bagaherekezwa bakabaha bye bye ngo batahe iwabo neza mu mahoro? Ni RDF yabikoze. RDF y'inyicanyi iba yarabishe, ni ko byagenze se?"
Yongeraho ati: "Hanyuma se ubwo ujya gushinja RDF ngo niyo ikora ibintu byose bibi byose mu burasirazuba bwa Congo yabihera he? Kandi bakabikora, ari Interahamwe, ari Wazalendo, ari leta iriho ubu ya Congo ibyo ikora, ibyo yakoze bibi bigaragarira buri wese byatumye n'impunzi zivamo zikaza hano abandi bakicwa n'uyu munsi abantu barakicwa, ibyo ntabwo bajya babivuga, ntaho njyewe njya mbona bivugwa, byandikwa."
Kagame avuga ko ibyo ngo bikorwa kubera impamvu, "ni ko bashaka ko ari ko biboneka, ko ikibazo cyose muri Congo n'uburasirazuba bwa Congo ni u Rwanda, ntabwo ari Interahamwe, ntabwo ari Wazalendo, ntabwo ari leta".
Raporo zitandukanye zishinja urwo ruhande rwa leta, FDLR na Wazalendo ibikorwa bibi bitandukanye, birimo n'ubwicanyi ku baturage mu burasirazuba bwa DR Congo.
Perezida Kagame yavuze ko ubu hari izindi ntambara, izo yise "iby'abanyamakuru, iby'abitwa Human Rights… intambara zihindura isura, bakakwita icyo utari cyo, bakakwitirira icyo utakoze… urugamba rwo guharabika, urwo ni rwo rusa nk'aho rugezweho kuri twe."













