Ibyo BBC Verify yabonye: Uko Tanzania yarwanyije imyigaragambyo mu matora ikoresheje imbaraga zo kwica

Ahavuye isanamu, Getty Images
Kuburira: Iyi nkuru irimo amakuru ababaje atagwa neza bamwe
Ikivunge cy'abantu biruka mu mihanda y'ibitaka bafite ubwoba amasasu abavugiraho. Umugore wambaye ikote rijya gusa n'ubururu bwijimye witwaje ikibando yitura hasi.
Undi mugore yumvikana ahamagara ati: "Mama, mama, haguruka," agerageza kumuhagurutsa.
Amaraso aravirirana ku nda ye, ikindi kizinza kigaragara ku mugongo we.
Aya mashusho yagenzuwe, yafatiwe mu mujyi wa Arusha muri Tanzania, ni hamwe mu bice byinshi bikomeye byagaragaye bigaragaza ibikorwa by'ubugome bya polisi ubwo bageragezaga guhosha imyigaragambyo yari yabaye henshi mu kwezi gushize mu gihe cy'amatora ya perezida n'ay'abadepite.
Imyigaragambyo yatangiriye mu mujyi wa Dar es Salaam ku wa 29 Ukwakira, ikomereza ahandi mu gihugu mu minsi micye yakurikiyeho.
Ahanini iyo myigaragambyo yategurwaga n'urubyiruko rwababajwe n'ibyo babona nk'umuyoboro wa politiki wigabijwe cyane n'ishyaka rimwe kuva Tanzania yabona ubwigenge mu 1960.
Abatavuga rumwe n'ubutegetsi batandukanye bari bafunzwe abandi babuzwa kwiyamamaza mu matora.
Perezida uri ku butegetsi Samia Suluhu Hassan yatahanye intsinzi nyuma y'uko Komisiyo y'amatora itangaje ko yabonye 98% by'amajwi.
Ibiro bishyinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w'abibumbye (OHCHR) byavuzeko raporo zerekana ko abantu amagana bishwe mugihe cy'iyi myigaragambyo, abandi benshi bakomeretse cyangwa bagafungwa.
Umwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania yabwiye BBC ko hari ibimenyetso byizewe byemeza abantu byibura 500 bishwe.
Amashusho y'abigaragambya yahishwe hafi icyumweru, igihe leta yahagarikaga internet mu gihugu hose, ndetse banatera ubwoba abaturage ko uzafatwa asangiza amashusho yo mu myigaragambyo azafungwa.
Internet yasubijwemo mu gihugu ku itariki ya 4 Ugushyingo(11) nibwo hatangiye kujya hanze amashusho menshi agaragaza urugomo: abapolisi bambaye impuzankano baboneka barasa mu baturage, imirambo iri mu muhanda, indi irundanyije hanze y'ibitaro.
Kugira ngo hamenyekane ibyabaye, BBC Verify yakusanyije, isuzuma kandi yemeza ayo mashusho, kugira ngo hatangwe ishusho isobanutse y'uko polisi yitwaye mu guhangana n'iyo myigaragambyo.

Ubugome mu mujyi munini wa Tanzania
Mu mashusho itsinda ryacu ryasuzumye, abigaragambya bari biganjemo cyane amatsinda y'abasore bato, bigaragaza ko bifitanye isano ikomeye n'umurongo w'urubyiruko Gen-Z ku isi hose rugaragaza umujinya rufite ku gusubira inyuma kw'ubukungu, n' ubuyobozi butazana impinduka nziza mu bihugu bya Africa.
Imyigaragambyo ya mbere twabonye yabaye mu gitondo cy'umunsi w'amatora i Dar es Salaam umujyi munini w'iki gihugu ufatwa nk'ikicaro cy'ubukungu, nyuma yakwiriye n'ahandi mu gihugu, harimo mu mijyi nka Mwanza na Arusha.
Guhagarikwa kwa Internet byagoye kumenya neza uko ibyabaye byakurikiranye, ariko ibyo amashusho n'amafoto yasohotse nyuma byerekana ni uko abigaragambyaga bagiriwe nabi cyane n'amatsinda y'abapolisi bitwaje intwaro, bababuza kugenda kandi babarasa ibyuka biryana mu maso (tear gas) kugira ngo batatanye ibivunge by'abantu.
Mu mashusho menshi, urusaku rw'amasasu rurumvikana neza igihe abantu batatanaga bikurikirwa n'akavuyo kenshi.

Ahavuye isanamu, Reuters
Imyigaragambyo ikomeye cyane yabaye ku muhanda wa Morogoro, umuhanda munini unyura Dar es Salaam.
Mu masusho abiri atandukanye cyane, imirambo ibiri igaragara ku ruhande rw'umuhanda ugana ku rusengero rw' aba Anglican rwitiriwe Mutagatifu Andereya, umwe aryamye afite ibikomere bikomeye ku mutwe, akikijwe n'ikidendezi cy'amaraso.
Twabonye indi mirambo iri hafi aho ku gice kimwe n'ubundi cy'uyu muhanda: imwe iri hafi y'ahahagarara imodoka z'abagenzi, indi ibiri ku butaka ikikijwe n'amaraso.
Umwe muri iyo mirambo nyuma waje kugaragara wambitswe umwenda wera.
Abandi bantu bakomeretse nabo baragaragara kuri iki gice cy'umuhanda ndetse no mu mihanda mito iri hafi aho.

Amashusho yaturutse ahandi hegeranye n'ishuri rya Open University of Tanzania agaragaza umurambo uri ku butaka ufite igikomere gifunguye ku mutwe.
Mu yandi mashusho yafatiwe aho kandi tubona umurambo utwikirijwe umwenda ujyanwe ku itsinda ry'abapolisi bahagaze ku nyubako y'iyo kaminuza.
''Abicanyi, abicanyi," ni ko iryo tsinda ryaririmbiraga abapolisi, kandi umwe muri bo afite imbunda ndende, undi afite imbunda ntoya.
Hanyuma uwo murambo ushyirwa inyuma mu modoka itwara ibintu (ikamyo).
BBC Verify yagenzuye kandi yemeza andi amashusho byibura agera kuri 12 yafatiwe i Dar es Salaam agaragaza abantu bafite ibikomere bitandukanye, bamwe muri bo baterurwa bakajyanwa.

Ahavuye isanamu, Reuters
Twakusanyije kandi amakuru ku bakomerekeye mu myigaragamyo yabaye ku munsi w' amatora mu mujyi wa kabiri munini wa Mwanza .
Mu kibuga cy'ibitaro by'uyu mujyi bizwi nka Sekou Touré Hospital, amashusho menshi agaragaza imirambo 10 iri hamwe, yose agaragara ko ari urubyiruko rw'abahungu.
Bamwe muri bo bafite ibikomere bifunguye bigaragarira buri wese. Andi mashusho y' imbere mu bitaro agaragaza imirambo iri ahasa no mu cyumba cyakira imirambo mu bitaro( Morgue).
Amashusho agaragaza Polisi irasa mu bantu benshi.
Twagenzuye amashusho atandukaye ya polisi irasa ku matsinda y'abigaragambya.
Mu mashusho atatu yashyizwe hanze, imodoka za polisi zigaragara zirukankana abantu bagerageza guhungira ahagana ku muhanda witiriwe Nelson Mandela i Dar es Salaam.
Urusaku rw'amasasu rwumvikanaga mu byiciro uko polisi ikomeza.

Ahavuye isanamu, Douyin
Muri Arusha, amashusho agaragaza imodoka ya polisi inyuze ku kivunge cy'urubyiruko ruririmba.
Amasasu avuze abantu baboneka batatana bajya ahatekanye, indi video yerekana umugabo wakomeretse abamuri iruhande bavuga ko yarashwe.
Mu gace ka Kijitonyama ka Dar es Salaam, abagabo babiri bambaye impuzankano bafashwe amashusho barimo kurasa imbunda berekeza ku bigaragambya.
BBC Verify yabashije kwemeza aho hantu iruhande rw'ishuri. Impuzankano y'icyatsi kibisi n'ingofero z'abo bagabo bombi bisa neza neza n'imyenda ya polisi ya Tanzania.

Ahavuye isanamu, x
Ahatageze muri metero 100 uvuye aho, umugabo yagaragaye aryamye ku muhanda afite igikomere ku mutwe kivirirana.
Hari kandi undi uri gutabaza agira ati : "Arashwe mu mutwe. Baramwishe." uko amashusho akomeza, ni ko humvikanamo amasasu.
Hari amashusho atandukanye yabonywe na BBC Verify, abagabo bo muri irya myambaro yibara ry'icyatsi barashisha imbunda, bagacishamo bakarasa mu kirere.
Abahanga mu isesengura ry' amajwi bavuze ko amajwi yumvikanye muri ayo mashusho yemeza ko amasasu nyayo yakoreshejwe barasa ku bigaragambya.
Nyuma yo gusesengura amajwi yafatiwe aho byabereye, bavuze bati: "Amasasu y'imyitozo (rubber bullets) akenshi ntagenda ku muvuduko urenga uw'ijwi.
"Uru rusaku rugaragaza neza ko hakoreshejwe amasasu ya nyayo".
Ntago abantu bose twabonye batwaye imbunda bari bambaye impuzankano, mu mashusho yafatiwe ku muhanda wa Sam Nujoma, i Dar es Salam, abagabo batatu bambaye imyenda isanzwe ya gisivile, bagaragaye barasa imodoka nto yo mu bwoko bw'ivatiri.
Ntago bamenyekanye abo ari bo.

Ahavuye isanamu, tiktok
Komiseri w'ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w'abibumbye , Volker Turk, yahamagariye iperereza ku bwicanyi n'irindi hohoterwa byakorewe mu matora ya Tanzania, n'irekurwa ry'abafunzwe bose mbere ko amatora aba ndetse n'abafunzwe nyuma yayo.
BBC yasabye leta ya Tanzania na polisi kugira icyo bavuga kuri ibi bimenyetso. Ntacyo basubije.










