'Ni ikibazo cy'Ubwongereza, si icy'u Rwanda' – leta yasubije ku gusesa amasezerano y'abimukira

Ubwato buto bwuzuyemo abantu bambaye amakoti arinda kurohama, burimo kwambuka umuhora wa English Channel

Ahavuye isanamu, Reuters

Leta y'u Rwanda ivuga ko yamenye gahunda ya leta y'Ubwongereza yo gusesa amasezerano yuko u Rwanda rwari kwakira abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Ibi bikurikiye ibyatangajwe na Minisitiri w'intebe mushya w'Ubwongereza Sir Keir Starmer, wo mu ishyaka rya Labour, wemeje ko amasezerano u Rwanda rwari rwagiranye na leta yabanje yari iyobowe n'ishyaka rya Conservative, atazakomeza.

Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatandatu, Minisitiri w'intebe Starmer yavuze ko ayo masezerano "yarapfuye ndetse yarashyinguwe".

Mbere, ishyaka rye ryari ryasezeranyije ko rizayakuraho niriramuka rigeze ku butegetsi, rivuga ko ari ugupfusha ubusa amafaranga y'imisoro y'abaturage b'Ubwongereza, mu gihe ayo masezerano adacyemura ikibazo cy'abagera muri icyo gihugu mu buryo butemewe banyuze mu muhora w'amazi uzwi nka English Channel (La Manche).

Mu itangazo leta y'u Rwanda yasohoye mu ijoro ryo ku wa mbere, yavuze ko ubwo bufatanye bwari "bwatangijwe na Leta y'Ubwongereza mu rwego rwo gucyemura amakuba y'abimukira badafite ibyangombwa [batemewe] yibasiye Ubwongereza – [icyo ni] ikibazo cy'Ubwongereza, si icy'u Rwanda".

Leta y'u Rwanda ivuga ko yubahirije byuzuye inshingano zayo muri ayo masezerano, yongeraho ko igishishikajwe no gushakira ibisubizo amakuba atewe n'abimukira ku isi, harimo nko gutanga aho kuba hatekanye ndetse hahesha icyubahiro ku "mpunzi n'abimukira baza mu gihugu cyacu".

Ayo masezerano, yari amaze imyaka ibiri atangajwe, yari yakomeje kudindizwa n'ibibazo byo mu nkiko. Nyuma yemejwe n'inteko ishingamategeko mu bihugu byombi.

Uwari Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak yari yasezeranyije ko indege ya mbere itwaye abasaba ubuhungiro bageze muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bari kujyanwa mu Rwanda ku gahato iyo aza gutsinda amatora.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Urukiko rukuru rw'Ubwongereza rwari rwamaze kwakira ibirego by'abasaba ko iyo gahunda ihagarara, barimo n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi.

Leta y'u Rwanda ivuga ko yari yaramaze kwitegura kwakira abo basaba ubuhungiro.

Ariko Minisitiri w'intebe Starmer yasezeranyije gushyiraho uburyo butanga umusaruro kurushaho bwo guhangana n'ikibazo cy'abimukira bagera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bwo gusimbura ayo masezerano n'u Rwanda.

Bigereranywa ko ayo masezerano yari yaramaze gutwara miliyoni 310 z'amapawundi (angana na miliyari 520Frw) zivuye mu misoro y'abaturage b'Ubwongereza.

Mu itangazo ryayo, leta y'u Rwanda ntiyasobanuye niba izasubiza ayo mafaranga.

Muri Mutarama (1) uyu mwaka, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ashobora gusubiza ayo mafaranga, ariko itangazo leta ye yasohoye nyuma yaho icyo gihe ryavuze ko nta nshingano zo kubikora ifite ndetse ko izabyigaho Ubwongereza niburamuka butanze ubwo busabe.

Ku wa mbere, umuvugizi w'ibiro bya minisitiri w'intebe w'Ubwongereza (bizwi nka No 10 Downing Street) yavuze ko buziga bwitonze ku mafaranga ashobora kugaruzwa n'adashobora kugaruzwa yo muri ayo masezerano n'u Rwanda.

Yavuze ko ayaboneka yose azashyirwa muri gahunda nshya yo gucunga umutekano ku mipaka y'Ubwongereza mu rwego rwo guhangana n'amato (ubwato) mato yambukana abantu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.