Urwo gupfa: Imfungwa ya mbere igiye kwicwa hakoreshejwe umwuka wa nitrogen (azote)

Kenneth Eugene Smith ategereje kwicwa kubera ubwicanyi yahamijwe ko yakoze mu 1988

Ahavuye isanamu, ALABAMA DEPARTMENT OF CORRECTIONS

Insiguro y'isanamu, Kenneth Eugene Smith ategereje kwicwa kubera ubwicanyi yahamijwe ko yakoze mu 1988

Imfungwa yakatiwe urwo gupfa yo muri leta ya Alabama muri Amerika isigaje amasaha kugira ngo ibe iya mbere igiye kwicwa hakoreshejwe gas ya nitrogen nyuma y’uko atsinzwe ubujurire bwo ku munota wa nyuma.

Urukiko rw’ikirenga n’urukiko rw’ubujurire zanze guhagarika icyo abanyamategeko ba Kenneth Eugene Smith bita igihano cy’ubugome budasanzwe.

Umwuka wa nitrogen uzaterwa mu mubiri we biciye muri ‘mask’ mu gihe cy’iminota 15.

Eugene Smith w’imyaka 58, mu 1989 yahamwe n’icyaha cyo kwica Elizabeth Sennett wari umugore w’umuvugabutumwa, nk’uwishyuwe kugira ngo yice.

Kwica uyu mugabo biteganyijwe none kuwa kane muri leta ya Alabama.

Eugene Smith araba abaye umuntu wa mbere wishwe hakoreshejwe buriya buryo muri Amerika, ndetse n’uwa mbere ku isi nk’uko bivugwa n’ikigo Death Penalty Information Center.

Abanyamategeko b’iyi mfungwa – yakatiwe urwo gupfa kuva mu 1996 – babwiye BBC kuwa gatatu nijoro ko batanze ubundi bujurire mu rukiko rw’ikirenga ku rwego rw’igihugu bizeye ko cyahagarika iki gihano cyaburaga amasaha 11.

Mu gisubizo cyanditse, Eugene Smith yabwiye BBC muri iki cyumweru ko gutegereza igeno rye nabyo ari “nk’iyicarubozo”.

Mu myaka ibiri ishize, Alabama yagerageje kwica uyu mugabo hakoreshejwe urushinge rw’ingusho.

Ariko kubigerageza byaranze nyuma y’uko abo kurumutera babuze umutsi mbere y’uko icyemezo cya leta cyo kumwica gita akgaciro saa sita z’ijoro.

Elizabeth Sennett yishwe mu mugambi wacuzwe n'umugabo we nawe waje kwiyahura

Ahavuye isanamu, WHNT/CBS

Insiguro y'isanamu, Elizabeth Sennett yishwe mu mugambi wacuzwe n'umugabo we nawe waje kwiyahura
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Eugene Smith yari umwe mu bagabo babiri bahamwe no kwica Elizabeth Sennett wari ufite imyaka 45 bakishyurwa $1,000, babikoze tariki 18 Werurwe(3)1988.

Yakubiswe ikintu cy’icyuma banamujomba imbutiga mu gatuza no mu ijosi, kumwica babikoze mu gisa n’ubujura bwo kumena ukinjira mu nzu y’abandi.

Umugabo we, umuvugabutumwa wari warazonzwe n’amadeni, niwe wacuze uwo mugambi agamije kubona amafaranga y’ubwishingizi. Yaje kwiyahura ubwo abakora iperereza bari begereje kugera ku kuri kw’ibyabaye.

Umwicanyi mugenzi wa Eugene Smith, witwaga John Forrest Parker, yahawe urwo gupfa mu 2010.

Mu rubanza rwe, Eugene Smith yemeye ko yari ahari ubwo Elizabeth yicwaga, ariko avuga ko atigeze akora ku wishwe mu gikorwa nyirizina cyo kwica.

Komiseri mukuru w’uburenganzira bwa muntu wa Amerika yavuze ko kwicisha Eugene Smith umwuka byaba bigize iyicarubozo, ubugome, no kutagira ubumuntu, asaba ko bihagarikwa.

Kuwa gatatu, inkiko zanze kumva ubujurire kandi zanga ubusabe bwo guhagarika ko yicwa.

Eugene Smith nyuma y'uko afashwe akekwaho kwica uriya mugore

Ahavuye isanamu, WHNT/CBS

Insiguro y'isanamu, Eugene Smith nyuma y'uko afashwe akekwaho kwica uriya mugore

Uruhande rwa Smith mbere rwaregeye kandi ko kumwicisha nitrogen gas (azote) binyuranyije n’amategeko ya Alabama, ariko kuwa gatatu nanone urukiko rwanze ubusabe bw’uyu mugabo ko hakoreshwa urushinge rw’ingusho mu kumwica aho gukoresha iyo gas.

Abanyamategeko be bavuga ko uburyo bwo gukoresha nitrogen ari “bushya kandi butegeragejwe”, bukazatuma apfa nabi anigwa kandi aruka.

Leta ya Alabama yavuze mu rukiko ko biteze ko mu masegonda macye azaba ataye ubwenge maze agapfa mu minota micye.

Umushinjacyaha wa leta Steve Marshall mbere yise ubu buryo ko “bushobora kuba ari bwo bwa kimuntu kurusha ubundi bwose mu kwica”.

Kubera ko imiti yica itewe mu rushinga yagiye igorana kubona, Alabama n’izindi leta ebyiri ubu zemeje gukoresha umwuka wa nitrogen hypoxia nk’indi nzira yo kwica abakatiwe urwo gupfa.

Alabama ni leta ifite umubare munini w’abahabwa iki gihano muri Amerika, kandi ubu ifite abantu 165 bagikatiwe bategereje kugihabwa.

Kuva mu 2018, iyi leta yateye inshinge ngo yice imfungwa eshatu zakatiwe ariko bigenda nabi zirarokoka.

Uku kugenda nabi kwatumye basubiramo uko gutanga iki gihano bikorwa ahanini bashyira ikibazo ku bagiye kwicwa ubwabo.