Libya: Reba amafoto y’icyogajuru ubone ishusho y'ibyangijwe n’imyuzure yakoze ibara mu mujyi wa Derna

Iyi myuzure yakoze ibara ku mujyi wa Derna uri ku nyanja Mediterane

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Iyi myuzure yakoze ibara ku mujyi wa Derna uri ku nyanja Mediterane
    • Umwanditsi, Visual Journalism Team
    • Igikorwa, BBC News

Amashusho y’icyugajuru arerekana isura y’ibyangiritse mu mujyi wa Derna uri ku cyambu ku nyanja ya Mediterane nyuma y’imyuzure ikomeye yashenye ingomero, ibiraro, imihanda, ikanatwara imihana yari ituwe n’abantu, hari ubwoba ko abagera ku 20,000 bapfuye mu gihe benshi cyane bakiburiwe irengero.

Imvura ikomeye yaguye muri weekend yazanywe n’inkubi bise Daniel yatumye ingomero ebyiri ziri ku mugezi – ubundi wakamye – wa Wadi Derna ziturika maze amazi menshi cyane amanukira kuri uwo mujyi.

Derna
Insiguro y'isanamu, Aho umujyi wa Derna uherereye
Ingomero zibasiwe

Aya mazi y’imbaraga nyinshi cyane abategetsi bise “tsunami” yateye icyago kuri uyu mujyi mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere ubwo abantu bari baryamye. Arica, arasenya.

Ibiraro bitandukanye byambukiranyaga umugezi Wadi bihuza uduce tw’uyu mujyi byashenywe n’aya mazi ndetse n’inzu zirimo n’indende zo guturamo zubatse hafi y’ingobyi y’uwo mugezi zirasenyuma, inyubako za leta ndetse n’umusigiti munini nabyo ntibyasigaye.

Ibyangiritse

Mu muhana wa Al-Eilwa, bivugwa ko inyubako n’ibikorwa remezo bigera kuri 96% byibasiwe n’iyi myuzure.

Ibikorwa byose byari hafi y’ingobyi y’uyu mugezi byaratwawe umugezi ubiroha mu nyanja, imisingi yabyo isigara ariyo iboneka.

Umuhanda wo ku mwaro

Abaturage ba Derna bageraga ku 200,000 mbere y’uko iriya nkubi yibasira Libiya.

Umukuru w’uyu mujyi yavuze ko umubare w’imihana yashenywe burundu usobanuye ko abantu hagati ya 18,000 na 20,000 bashobora kuba barapfuye.

Abandi ibihumbi baracyabuze, abandi ni inkomere, benshi cyane basigaye ntaho kwikinga.

Inyubako, ibiraro, imihanda byarangiritse bikomeye

Ahavuye isanamu, MARWAN ALFAITURI

Insiguro y'isanamu, Inyubako, ibiraro, imihanda byarangiritse bikomeye

Ubusesenguzi bwa ONU bwerekana ko inyubako 2,200 zagezweho n’iyi myuzure ihutaza kandi ko nibura ibiraro binini bitandatu byangiritse, hamwe n’icyambu. Buri kadomo k’umutuku mu ifoto iri hejuru gasobanuye inyubako n’ahantu hibasiwe.

Imihana

Imihana yibasiwe bikomeye cyane nka Al-Bilad na Al-Maghar ku mpande zombi z’umugezi yari ifite ibitaro byafashaga mu kuvura abantu muri uyu mujyi, nk’uko abasesenguzi ku biza babivuga.

Ni inde utegeka Libiya

Hamad Shalawi, wahoze ari umutegetsi hano akaba ari umwe mu bagize komite y’ibiza, yavuze ko uyu mujyi wasenyutse mu masegonda, aho imiryango yicirwaga icyarimwe n’inzu zabagwiriye zigahita zitwarwa.

Yabwiye BBC Arabic ati: "Imiterere y’uyu mujyi yarahindutse yose kuko kimwe cya kabiri cyawo cyatwawe kikajya mu nyanja."

Ibikorwa remezo rusange bifasha rubanda, nk’inzu ziri iruhande rwa stade y’ikipe ya Darnes Football Club byarasenyutse cyangwa birengerwa n’ibyondo n’ibisigazwa by’ibyasenyutse.