Uko wateka noodles ku bihumyo na concombre ukaryoherwa cyane

Isahani iteretse ku meza, iteguyeho Noodles, kokombule n'ibihumyo
Insiguro y'isanamu, Menya uko wavanga noodles na kokombule ndetse n'ibihumyo

'Noodles' ni ibiribwa bikunzwe na benshi muri iki gihe kubera uburyo byihutisha kubona ifunguro mu gihe gito, mu gitondo ugira ngo usamure, ku manywa cyangwa se rikaba n'irya nijoro unaniwe ugiye kuryama.

Ubusanzwe tugura 'noodles' tukaziteka twifashishije ibirungo bizana na zo tugendeye ku mabwiriza aba yanditse ku dushashi ziba zipfunyitsemo.

Ariko se wari uzi ko hari uburyo bwinshi zitekwamo kandi zikarushaho kuryohera uzifungura?

Reka turebe uko wavanga 'noodles' na concombre/cucumber ndetse n'ibihumyo, ukaba ufashe indyo yuzuye kandi ukaryoherwa.

Bikorwa bite?

Banza usukure concombre zawe maze uzikate zihagaze kandi ukate duto maze uzishyire ku ruhande.

Fata isahani usukeho 'vinaigre/vinegar' maze ushyiremo isukari, nurangiza uvange cyane kugeza isukari yivanze neza na 'vinaigre'.

[Niba udakunda guteka ibiryo ushyizemo isukari, ushobora gukoresha umunyu mucye bisanzwe].

Fata za concombre wakase neza maze uzitumbike muri urwo ruvange ubundi ubishyire ku ruhande.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Fata indi sahani ushyireho ibihumyo bisukuye neza, maze uminjireho agafarini cyangwa ifu y'ibigoli, gahagije ku buryo gakwira ku bihumyo byose wateguye, maze na byo ubishyire ku ruhande.

Fata isafuriya yawe uyishyire ku ziko, ushyireho amavuta (ubaye ufite aya 'sesame' byaba byiza) ku muriro mucye.

Amavuta namara gucamuka ushyireho bya bihumyo maze ujye uhindura buhoro buhoro, kugeza ibihumyo bihinduye ibara bigasa n'umuhondo wa zahabu ibyo twe twita gufata irangi.

Ariko ibyo ubikora umwanya muto ngo bidashirira bigatakaza intungamubiri. Aha wabimaza ku muriro iminota iri hagati y'itatu n'ine (3-4) maze ukabikura ku ziko.

Ku yindi sahani, shyiraho isukari, soya sosi, ursenda (utarurya warwihorera) maze uvange cyane, wongeremo vinaigre ku kigero kiringaniye. Vanga cyane maze bibe uruvange ruhuye ubone ko koko byahwanye bikaba nk'isosi.

Fata bya bihumyo byawe muri ya safuriya wabitekeyemo maze ubisubize ku ziko, ubundi usukemo urwo ruvange umaze gukora.

Vanga neza witonze hanyuma utegereze ko ya sosi yawe yinjira neza mu bihumyo, ubimaze nk'iminota ibiri ku ziko, nurangiza ubikureho ubishyire ku ruhande.

Ku rundi ruhande teka noodles zawe ukurikije amabwiriza yanditse ku ipaki zipfunyitsemo. Ongeramo n'ibirungo byazo.

Noodles zawe zimaze gushya, zishyire ku ruhande. Ushobora kuzarurana n'isosi yazo cyangwa se ukayikuramo, biterwa n'ibyo ukunda.

Ibyo byose umaze kubitegura neza fata isahani maze ushyireho noodles zawe, ushyireho bya bihumyo maze wongereho na za 'concombre' wateguye mbere, ubundi uryoherwe.