'Ni umwe muri twe': Abanya-Uganda benshi batewe ishema no kuba umutegetsi wa New York afite inkomoko mu gihugu cyabo

Zohran Mamdani yambaye ikote ry'umukara na karuvati n'ishati y'umweru agaragaza ibyishimo ubwo yizihizaga intsinzi mu birori byo mu ijoro ry'amatora, muri Brooklyn Paramount Theater i Brooklyn, muri New York, muri Amerika.

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Zohran Mamdani aterwa ishema no kuba yaravukiye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala
    • Umwanditsi, Basillioh Rukanga
    • Umwanditsi, Swaibu Ibrahim
    • Igikorwa, BBC Afurika i Kampala

Abanya-Uganda benshi bagaragaje ko batewe ishema na Zohran Mamdani, umutegetsi mushya (mayor) w'umujyi wa New York muri Amerika, wavukiye muri Uganda akaba afite ubwenegihugu bubiri.

Hari bamwe bavuze ko ari "umwe muri bo", bavuga ko ari intangarugero kuri bo.

Umunyamakuru wamuhuguraga mu gihe yakoraga imyitozo ngiro akiri ingimbi muri kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Uganda, yabwiye BBC ko ubu bafite ibyishimo byinshi kubere izamuka rya Mamdani ndetse n'imyaka ye ikiri micye.

Igihugu cya Uganda gifite impuzandengo y'imyaka16.2 y'abaturage bagituye, kikaba ari icya kabiri ku isi mu kugira abaturage bakiri bato nkuko bitangazwa na CIA World Factbook.

Zohran, w'imyaka 34, ni umwana wa Mahmood Mamdani, umwarimu wa kaminuza ukomeye w'Umunya-Uganda, mu gihe nyina, Mira Nair, ari umukinnyi wa filime uzwi cyane.

Umunyamakuru Angelo Izama yabwiye ikiganiro Newsday cyo kuri BBC ko Mamdani akiri muto yagiraga isoni igihe bakoranaga, gusa yongeyeho ko yari umwana ufite intego ndetse akaba umunyamurava kandi agasoza icyo yiyemeje.

Yavuze ko Zohran akunda cyane umujyi wa Kampala, umurwa mukuru wa Uganda, kandi ko akunze kuyigarukaho cyane mu magambo ye.

Mahmood Mamdani yakuriye muri Uganda kandi yamaze imyaka irenga icumi yigisha muri Kaminuza ya Makerere, ya mbere ikomeye cyane kandi ikuze cyane kurusha ayandi mashuri makuru yo muri icyo gihugu.

Yahuriye n'umugore we i Kampala ubwo uyu yari mu bushakashatsi ku rukurikirane rwa filime ya Mississippi Masala, ivuga ku guheza (gukumira) Abanyaziya muri Uganda mu gihe cy'ubutegetsi bwa Idi Amin.

Profeseri Mamdani azwiho inyigisho zirwanya ubukoroni, zisesengura umurage w'ubukoloni muri Afurika n'ingaruka zabwo ku miyoborere, ku mimerere y'Abanyafurika ndetse no ku butabera.

Profesa Okello Ogwang wigisha kuri Kaminuza ya Makerere yavuze ko yumva anejejwe cyane n'intsinzi ya Zohran, ndetse amugaragaza nk'"umuhungu w'uwo twakoranye". Yagize ati "Uyu ni umuntu wo mu rugo."

Yabwiye BBC ati: "Dufite umwe mu bacu uduhagarariye hariya." Yongeyeho ați: "Ibi bituma ndushaho kugira icyizere ko abana turera ari bo cyizere cy'isi cy'ejo hazaza. Nk'umugabane [w'Afurika]... ntiturimo kubyaza umusaruro umutungo wacu ukomeye cyane kurusha iyindi ari wo urubyiruko.

Mamdani asoma umugore we Rama Duwaji mu gikorwa kijyanye n'amatora

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Zohran Mamdani yashakanye na Rama Duwaji, w'imyaka 28, umunyabugeni ukomoka muri Syria bahuriye ku rubuga rushakirwaho abakunzi rwa Hinge. Amakuru avuga ko yagize uruhare rukomeye rwagejeje ku ntsinzi y'umugabo we
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nubwo Abanya-Uganda benshi batari bamuzi mbere y'aya matora, umwe mu banyeshuri muri iyo Kaminuza yavuze ko abantu benshi bishimiye iyo ntsinzi ye, ndetse yongeraho ko ibi byerekanye ko buri wese ashobora kuzamuka kandi agakomera bidaturutse ku ho akomoka.

Abno Collins Kuloba yagize ati: "Ibi bituma tugira ishyaka [umurava], cyane cyane twebwe urubyiruko, nubwo waba warakuriye mu bucyene cyangwa mu bukire, ushobora kugera kure cyane, nk'uko byagenze [kuri Mamdani]."

Undi munyeshuri witwa Chemtai Zamzam yavuze ko yishimiye intsinzi ya Mamdani, ku bwe ariko no ku Banya-Uganda bose.

Yavuze ko kuri we nk'umukobwa ukiri muto afatira urugero kuri Mamdani, yagize ati: "Ibi byerekana ko ushobora kuba icyo ushaka cyose mu gihe cyose ugize ukwizera ndetse n'umuhate wo gukora cyane kugira ngo ubigereho."

Intsinzi y'uyu mutegetsi mushya w'umujyi wa New York yishimiwe n'abantu benshi hirya no hino ku isi.

Abdul Mohamed, Umunya-Etiyopiya wahoze ari umuyobozi mukuru wakoraga mu muryango w'Abibumbye no mu muryango w'Ubumwe bw'Afurika, yasobanuye Mahmood Mamdani nk'umuhanga udasanzwe muri politiki y'Afurika, ndetse yongeraho ko ari umugabo wakoze ubushakashatsi ku butegetsi no ku butabera.

Yavuze ko azi Zohran kuva akiri umwana, kandi ko amubonamo umurage w'umubyeyi we mu guharanira ubumwe bw'Afurika, ubutwari bwo gutekereza mu bwisanzure, ndetse n'ukwizera ko umuntu umwe ashobora kuba uw'ahantu hose.

Yakomeje avuga ko intsinzi ya Zohran ifite igisobanuro mu buryo ngiro, cyane cyane ku rubyiruko rw'Afurika, abashishikariza kwigira kuri we amasomo mu bya politiki.

Yagize ati: "Jyewe mubona nk'umuntu uhagarariye amoko ndetse n'amadini atandukanye, rero binyuze kuri we ubu noneho abo na bo babonye ubahagarariye, kandi Afurika muri rusange ni umugabane w'abantu b'amoko n'amadini atandukanye."

Yongeraho ati: "Nk'uko Zohran yabigaragaje, abakiri bato bakwiye kwishyira hamwe, bagakorera hamwe muri politiki, ndetse bakirinda gucika intege bakanirinda uburakari."

Muri Uganda hitezwe kuba amatora mu mwaka utaha, aho Perezida Yoweri Museveni, w'imyaka 81, azongera kwiyamamariza indi manda nyuma y'imyaka hafi 40 amaze ku butegetsi.

Umuryango wa Mamdani kandi wamaze imyaka igera kuri itatu i Cape Town, muri Afurika y'Epfo, nyuma Profeseri Mahmood yagizwe umuyobozi w'ishami ry'ubushakashatsi ku by'Afurika muri Kaminuza ya Cape Town mu myaka ya 1990.

Abanyafurika y'Epfo bamwe na bo bagaragaje ko batewe ishema ku itorwa rya Zohran Mamdani, barifata nk'intsinzi yanditse amateka.

Rashied Omar, umukuru w'umusigiti wa Claremont mu mujyi wa Cape Town, yishimiye iyo ntsinzi, kuri we afata nk'intambwe ikomeye cyane, avuga ko idini ryabo ryagize uruhare rukomeye mu mikurire ya Zohran.

Yavuze ko Zohran yatangiriye amasomo ye y'idini ya Islam muri uwo musigiti, ndetse amashuri abanza akaba yarayigiye mu ishuri rya St George's Grammar School.

Dr Omar yagize ati: "Biteye ishema kubona Zohran, n'ubwo mu myaka ye ya mbere akiri muri Afurika y'Epfo atari afite ubunararibonye buhambaye, gusa imikurire ye yagize uruhare rukomeye mu kumwubakamo ubumenyi bwa politiki no kumufasha gutekereza kuri politiki ishingiye ku bantu no ku bitekerezo bishya."

Yongeyeho ati: "Twebwe nk'abaharanira ubutabera hano muri Afurika y'Epfo, dukwiye kwigira kuri Zohran uburyo bwo gukora politiki ijyanye n'igihe, ifasha kubaka ubusabane hagati y'amoko, ibyiciro by'abantu, ndetse n'amadini atandukanye."

Ishyaka rya Economic Freedom Fighters (EFF), rya kane mu mashyaka akomeye muri Afurika y'Epfo kandi rizwiho gushyigikira politiki z'ubukungu, na ryo ryishimiye intsinzi ya Zohran, rivuga ko ari intsinzi yanditse amateka.

Mu itangazo, EFF yagize iti: "Itorwa rye ntirigaragaza gusa impinduka zikomeye ku baturage b'i New York, ahubwo ni n'ubutumwa bukomeye ku isi ko ubutegetsi bushyigikira ubutabera burimo no gutera imbere mu izingiro ry'ubutegetsi bwa gikapitalisite [ubutegetsi bushingiye ku gushyira imbere inyungu z'abantu ku giti cyabo]."