Inkangu yishe abantu 21 muri Kenya nyuma y'imvura nyinshi

Ibyondo byinshi mu mihanda no ku misozi iriho ibimera bitoshye hamwe n'inzu, mu burengerazuba bwa Kenya. Ifoto yafatiwe mu kirere, yatangajwe na leta ya Kenya.

Ahavuye isanamu, Kenyan Government

Insiguro y'isanamu, Imvura nyinshi yaguye muri Kenya yatumye habaho ibyondo byinshi mu burengerazuba bw'igihugu
    • Umwanditsi, Dearbail Jordan

Leta ya Kenya yemeje ko abantu 21 bishwe n'inkangu (ihirima ry'umusozi) yabaye mu burengerazuba bw'igihugu itewe n'imvura nyinshi.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Kipchumba Murkomen yavuze ko imirambo yajyanwe ku kibuga cy'indege gito kiri hafi aho, nyuma y'inkangu yabaye mu karere ka Marakwet East ku wa gatanu nijoro.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko abantu barenga 30 bataramenyekana aho baherereye nyuma yuko imiryango yabo itangaje ko baburiwe irengero, mu gihe abantu 25 bakomeretse cyane bo batwawe n'indege bakajyanwa guhabwa ubundi buvuzi.

Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryawo ryo muri Kenya, urimo gufasha mu guhuza ibikorwa by'ubutabazi, wavuze ko twinshi mu duce twibasiwe n'iyo nkangu tutarashobora kugerwamo mu nzira yo ku butaka kubera ibyondo byinshi hamwe n'imyuzure imara akanya gato nyuma y'imvura nyinshi (flash floods).

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, leta ya Kenya yabaye ihagaritse ibikorwa byo gushakisha no gutabara ariko ivuga ko ibisubukura ku cyumweru.

Minisitiri Murkomen yagize ati: "Imyiteguro yo gutanga ibindi biribwa n'ibindi bikoresho by'ubutabazi bitari ibiribwa ku bagizweho ingaruka [n'inkangu] irimo kuba."

Yongeyeho ati: "Kajugujugu za gisirikare n'iza polisi ziriteguye kugira ngo zitware ibyo bikoresho."

Kenya iri mu gihe cya kabiri cy'imvura, aho ubusanzwe kiba kigizwe ibyumweru bicye by'imvura, ugereranyije n'igihe cy'imvura nyinshi cyane kandi imara igihe kirekire kurushaho, cyo guhera hagati muri Werurwe (3) kugeza muri Gicurasi (5).

Leta ya Kenya yashishikarije abaturage baturiye imigezi ibaho (yaduka) mu gihe cy'imvura (rivières saisonnières/seasonal rivers), hamwe n'abatuye mu duce twabayemo inkangu ku wa gatanu, kwimukira ahatekanye kurushaho.

Hagati aho, imyuzure y'igihe gito hamwe n'inkangu muri Uganda, hafi y'umupaka na Kenya, byishe abantu guhera ku wa gatatu ushize.

Ku wa gatandatu, Croix-Rouge yo muri Uganda yavuze ko ibyondo byinshi byagaragaye mu cyaro cya Kapsomo mu burasirazuba bwa Uganda, bisenya inzu ndetse byica abantu bane bari bari muri iyo nzu.

Croix-Rouge ya Uganda yavuze ko imyuzure yashegeshe byinshi mu byaro biri hafi y'inkombe z'imigezi mu karere ka Bulambuli.

Yavuze ko imvura nyinshi irimo gukomeza kugwa, yatumye amazi y'umugezi wa Astiri n'umugezi wa Sipi "arenga inkombe, bituma henshi ingo zisenyuka, imirima irimo imyaka [ibihingwa] irangirika, n'ibikorwa-remezo by'abaturage birasenyuka".