Imvo n'Imvano kuri sinema mu Rwanda: Igeze ku ruhe rwego?

Insiguro y'amajwi, Umva ukanze aho hejuru: Imvo n'Imvano kuri sinema mu Rwanda: Igeze ku ruhe rwego?
Imvo n'Imvano kuri sinema mu Rwanda: Igeze ku ruhe rwego?

Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 z'ukwa 5 mu 2025. Uyu munsi turakomeza rwa ruhererekane rw'ibiganiro nagiye gukorera i Kigali mu Rwanda. Ubu turaganira n'abakina za sinema (cinema) mu Rwanda.

Umwe muri bo ni umwe mu bategarugori ba mbere batangiye gukora za sinema mu Rwanda. Abandi bategarugori bamukurikiye bamubona nk'umubyeyi wabo muri iki gisata.

Antoinette Uwamahoro ni umukinnyi wa za filmi, uzwi ku izina ry'INTARE Y'INGORE cyangwa UMUBYEYI GITO, akaba umukinnyi n'umwanditsi w'amakinamico ku rubuga, aranaziyobora, akaba amaze kuzikinira mu Rwanda no mu mahanga. Arubatse, afite umugabo n'abana 3 hamwe n'abuzukuru 3.

Yakunze amafilmi akiri umwana muto, icyo gihe yarebaga amafilmi akinwa n'Abahinde, bituma akurana igitekerezo cyo gukora za filmi zivuye mu Rwanda, anagira icyifuzo cyo kwiga uko izo filmi zikorwa bishingiye ku muco nyarwanda.

Se umubyara yamufashije muri iyo ndoto, amushakira aho ajya kubyiga muri Centre Culturel Franco-Rwandais, yiga kuzandika no kuzitunganya, maze hatangiye filmi y'ikigeragezo cy'ubuzima, bimuhumura amaso na we ahita atangira kwandika no gukina filmi yihimbiye, aho hari mu mwaka wa 2000.

Ubwo yatangiye yandika umubyeyi gito, akomereza ku yitwa ishyari ni ishyano, inkomoko y'umuruho, inkomoko y'ikinyoma, Rugamba, Intare y'ingore n'izindi.

Iyatumye amenyekana ariko ni iyo yitwa Umubyeyi Gito.

Batangiye bakorera kuri za CD, ubu bageze kuri televiziyo zo ku mbuga nkoranyambaga. Yatangiye kubona ibikombe mu 2004, bituma atangira no kujya hanze y'igihugu. Amaze kubona ibikombe bigera kuri 24. Hari ibyo yaboneye mu Burundi, Kenya, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda.

Ni n'umuyobozi w'Itorero ry'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda, rikora ikinamico (théâtre). Anakora ibikorwa byo kwamamaza. Yize iby'ubuganga ariko aza kwihitiramo ubu buhanzi. Amaze imyaka 27 akina za filmi cyangwa se amareresi mu Kirundi.

Undi twari kumwe muri iki kiganiro ni Sandrine Uwimpundu uzwi ku izina rya Rufonsina. We yatangiye gukina za filmi afite imyaka 14, atangira akina muri filmi yitwa NTAWAMENYA, ariko ngo hajemo imbogamizi bituma iyo filmi idasohoka.

Nyuma aza gufashwa n'umugore usanzwe ukina mu Urunana uzwi ku izina rya Kankwanzi, amugeza ku bakinaga filmi yitwa SEBURIKOKO. Aho hari mu mwaka wa 2009.

Yaje gukomereza mu yitwa PAPA SAVA, mu 2019 aza no kugera ku rwego rw'umukinnyi filmi ishingiyeho. Ni muri filmi yitwa UMUTURANYI. Aho ni ho yazanye no gukina akoresha ururimi rw'Ikigoyi. Ibyo byatumye mu 2020 abona igikombe cy'umukinnyi mwiza. Mu 2022 no mu 2024 abona icy'umunyarwenya mwiza. Amaze imyaka 15 akina za filmi. Yumva ashaka gutera ikirenge mu cya Antoinette Uwamahoro.

Sandrine na Antoinette hari filmi bakinanamo yitwa INZIRA Y'UMUSARABA.

Muri kino kiganiro baratubwira aho sinema igeze mu Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Baravuga ko abahanzi mu Rwanda ngo bamaze kugira inzego babarizwamo kuburyo bisigaye byoroshye kubabona iyo ubakeneye. Ngo bamaze no gushinga ingaga zibavugira kugira ngo ibihangano byabo bibungabungwe.

Baranatubwira ejo hazaza habo uko bahabona.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.