Impunzi z'aba LGBT z'Abanya-Ukraine zakoreye ubukwe bw'inzozi zabo mu Bwongereza

Yulia na Tetiana
Insiguro y'isanamu, Yulia (ibumoso) na Tetiana bamaranye imyaka 10
    • Umwanditsi, Heidi Booth & Jennifer Harby
    • Igikorwa, BBC News

Abakundana b'igitsina kimwe (LGBT) b'Abanya-Ukraine bakoze ubukwe mu Bwongereza bari bamaze igihe bafite inzozi zo gukora, nyuma y'umwaka ushize bahunze intambara igihugu cyabo kirwana n'Uburusiya.

Yulia na Tetiana, bamaranye imyaka 10, bavuze ko bari bamaze igihe kirekire bashaka gukora ubukwe.

Ariko ubukwe bw'abantu b'igitsina kimwe – abazwi nk'abatinganyi – cyangwa gusezerana mu mategeko kwabo ntibyemewe nk'umubano muri Ukraine.

Abo bombi basezeranye bambaye imipira y'amaboko magufi isa, mu cyumba rusange cya Ripley Town Hall, mu karere ka Derbyshire mu Bwongereza, muri Werurwe (3). Bavuze ko wari "umunsi wihariye cyane".

Helen, Tetiana, Sarah na Yulia

Ahavuye isanamu, Sarah Barley-McMullen

Insiguro y'isanamu, Yulia na Tetiana bagiye kuba i Derbyshire bavuye muri Ukraine, mbere babanje kubana n'ababakiriye bakabacumbikira ari bo Helen (ibumoso) na Sarah (wa kabiri uvuye iburyo)

Tetiana yagize ati: "Bwari ubukwe bw'igitangaza.

"Rwose bwari ubukwe bw'inzozi zacu. Twashakaga ikintu gitoya cyane, cy'umwihariko [wacu].

"Umuhango wacu w'umwihariko wabereye mu biro by'umukuru w'akarere. Inshuti zacu zari zihari ndetse zatumye uyu munsi uba uwihariye cyane kuri twe".

Aba bombi bimukiye mu yindi nzu nshya bakodesha iri mu mujyi wa Belper muri aka karere ka Derbyshire mu Bwongereza.

Tetiana yongeyeho ati: "Twakodesheje inzu y'icumbi itarimo ibikoresho byose ariko ubu yuzuyemo ibintu, byinshi muri byo twabihawe n'inshuti".

"Byari byiza cyane kuba abantu benshi bari batuzi cyangwa bumvise ibyacu bari biteguye kudufasha".

Ibihe 'bigoye'

Yulia akora akazi k'ibiraka kuri kaminuza.

Aba bombi mbere babwiye BBC ko bari bamaze imyaka bateganya gukora ubukwe bwabo.

Tetiana yagize ati: "Ku Barusiya n'Abanya-Ukraine [b'aba LGBT], ikintu cyonyine gishoboka ni ukujya mu mahanga bakaba ari ho bakorera ubukwe.

"Iyo nko mu myaka ibiri ishize haba hari uwatubwiye ko tuzakorera ubukwe mu Bwongereza, twari kuba twaravuze ngo 'byiza cyane'.

"Ariko ibihe [byombi] biragoye cyane kandi biratandukanye cyane".

Yulia na Tetiana, bahoze ari abasemuzi i Kyiv, bavuze ko bateganya gutanga amafaranga y'imfashanyo ku ntambara Ukraine irwana n'Uburusiya. Bizeye ko igihe kizagera bagasubira mu gihugu cyabo cy'amavuko.