Kompanyi itarakora indege na rimwe irashaka gukora indege nini kurusha izindi ku isi

Ishusho nkorano ya WindRunner

Ahavuye isanamu, Radia

'WindRunner' ni umushinga w'indege itangaje ushobora koroshya kwikorera ibikoresho (wind turbines blades) by'imashini zitanga ingufu z'umuyaga. Kompanyi irimo gukora uyu mushinga ariko ntabwo yari yarigeze ikoraho indege.

Iyo ndege izitwa WindRunner ubu irimo kwitwa indege nini cyane ku isi, na mbere y'uko itangira kubakwa. Gusa si umushinga wa Airbus, Boeing cyangwa Lockheed zizwi mu gukora indege. Ni umushinga wa kompanyi itarigeze ikora indege mbere.

Rwiyemezamarimo akaba na enjeniyeri w'ibyogajuru Mark Lundstrom yashinze kompanyi ya Radia mu 2016 igamije kwagura ikoreshwa ry'imbaraga ziva ku muyaga.

Lundstorm yatekereje ko abashije gukoresha ingufu z'umuyaga zitangwa n'imipanga minini cyane yikaraga (Wind turbine blades), bishobora guhindura uburyo izi ngufu zifatwa n'uburyo zikoreshwa ku isi.

Intego ni ukugeza bene iyo mipanga minini cyane imusozi aho ishobora gukora igatanga imbaraga nyinshi cyane ziva ku muyaga. Iyo mipanga izajya iba ireshya nibura na metero 100 mu gihe isanzwe ikoreshwa imusozi itarenza metero 70 kubera ingorane mu kuyigeza aho igomba gukorera.

Uyu mugabo igitekerezo cye acyita "GigaWind".

Iyi kompanyi ikorera i Boulder muri leta ya Colorado muri Amerika imaze gukusanya miliyoni 150$ n'abantu bakomeye bamamaza kugira ngo ikore urugero rw'iki yita igisubizo: WindRunner. Indege nini cyane kandi iremereye izaba ikorewe gutwara za 'Wind turbines blades' mu buryo bworoshye, nk'uko Radia ibivuga.

Lundstrom ukuriye iyi kompanyi ati: "Turimo kubaka indege iruta izindi ku isi kandi turimo kubikora kuko hari icyuho kinini mu bushobozi bwo kwikorera ibiremereye mu ndege.

"Birantangaza kuba nta ndege ya cargo ihari cyangwa irimo gukorwa yabishobora, ni cyo cyitezwe kuri WindRunner.

"Kutabasha gutwara ibintu binini cyane ni yo ntambamyi mu by'ukuri itubuza gukoresha 'turbines' nini cyane imusozi".

WindRunner irimo gukorerwa gutwara 'wind turbine blades' ahantu hari ibibuga by'indege bidakoze neza

Ahavuye isanamu, radia

Insiguro y'isanamu, WindRunner irimo gukorerwa gutwara 'wind turbine blades' ahantu hari ibibuga by'indege bidakoze neza

Gusa hari ikibazo. Iyo ndege rutura igomba kuzaba ibasha kugenda ku mihanda isanzwe ku bibuga by'indege no kubasha kugwa no guhagurukira ku bibuga by'indege bito kenshi biba biri hafi y'ahari biriya byuma bikora imbaraga ziva ku muyaga.

Indege nk'izi nini cyane zifite iyazibanjirije. Indege ya cargo ya moteri esheshatu yiswe Antonov An-225 Mriya (Inzozi mu kinya-Ukraine) yahoze ari yo ndege nini cyane ku isi.

Ubwo iyi ndege yaraswaga igashwanyagurika mu ntangiriro z'intambara y'Uburusiya muri Ukraine ni ikintu cyashenguye cyane Ukraine, ndetse n'umuryango w'abakora mu by'indege ku isi.

Icyo gihe, ubushobozi bwo gutwara ibintu binini cyane – yaba muri gariyamoshi, 'wind turbine blades, cyangwa ubundi buryo bwose – bwari bugiye.

'Uburyo bwose bushoboka bwo gutwara ibintu binini cyane'

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu gutwara ibintu binini cyane izindi ndege nka Boeing C-17 Globemaster, Lockheed C-5 Galaxy na Antonov An-124 "Ruslan" zahoze zihatanye na An-225 Mriya, ntabwo zigikorwa. Kongeraho ko na ziriya Antonov nini cyane zitakiboneka nka mbere kubera intambara muri Ukraine.

Hari ikibazo kimwe gusa ubwo Radia yatekerezaga uyu mushinga mushya: kuba itari yarigeze ikora indege mbere.

Lundstrom yashyize hamwe itsinda ryo gushushanya ibizaba biyigize mbere y'uko bamurika umushinga wayo muri Farnborough International Airshow mu 2024.

Babanje gutekereza ikitwa 'airship', ariko baza kwanzura indege nini cyane y'amababa ayiteyeho.

Ati: "Twarebye uburyo bwose bushoboka bwo gutwara ibintu binini cyane, twanzura ko indege nini y'amababa ayiteyeho imeze nk'izindi zikorwa uyu munsi".

Ikintu cyihariye cyane kuri iyi ndege rutura ni amababa yayo magari cyane, abasha kuyihagurutsa no kuyururutsa ku muhanda muto.

Niyuzura, iyi ndege rutura yikorera izaba ifite uburebure bwa metero 108 n'ubugari (wingspan) bwa metero 80 kandi izaba ifite ubushobozi bwo kwikorera bukubye gatandatu ubwa Antonov An-225.

Antonov An-225 ni yo yari indege nini cyane ku isi mbere y'uko ishwanyaguzwa iri muri Ukraine intambara y'Uburusiya na Ukraine igitangira

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Antonov An-225 ni yo yari indege nini cyane ku isi mbere y'uko ishwanyaguzwa iri muri Ukraine intambara y'Uburusiya na Ukraine igitangira

Nta ndege ikora ubu izaba iyegera mu bushobozi bwo kwikorera. Izaba ibasha gutwara ya mipanga itatu izwi nka 'wind turbines blades' ya metero 80, cyangwa ibiri ya metero 90, cyangwa umwe wa metero 105 kandi ibashe kugwa ku muhanda wa 1,800 m utarimo na kaburimbo.

Gusa izaba ishobora gusa guhagurukana uburemere bwa toni 74 kandi ibugendane 2,000 km. Ibi bivuze ko niyubakwa WindRunner izaba ishobora kugenda gusa muri Amerika ya Ruguru, Iburayi, cyangwa Amerika y'epfo.

"Yego, hari ibibazo byinshi," ni ko Lundstrom avuga. "Ariko ingingo shingiro z'ingenzi zo gukora WindRunner zari: ntukore ikintu gishya, kandi ukore indege ishoboka yakora ako kazi."

Ibi bivuze ko nta mategeko mashya, cyangwa hangars (inzu indege ziparikamo) nshya bizabaho. "Ibyo rero bikuraho igitekerezo cya airship".

Mu gukora iyi ndege ubu hari ikibazo cya kompanyi izabaha moteri, ariko umuvugizi wa Radia yavuze ko iki kitakiri ikibazo kuko barimo gukorana na kompanyi zisanzwe zikora moteri z'indege ngo zibakorere ijyanye na WindRunner. Ko bazayitangaza mu gihe kiri imbere.

Iyo ndege izaba ishobora gukoreshwa n'igisirikare mu gutwara indege z'intambara nk'uko Radia yabyerekanye mu gishushanyo

Ahavuye isanamu, Radia

Insiguro y'isanamu, Iyo ndege izaba ishobora gukoreshwa n'igisirikare mu gutwara indege z'intambara nk'uko Radia yabyerekanye mu gishushanyo

Mu gihe cyashize abakora indege bagiye bagira imishinga nk'iyi yo gukora indege iremereye kurusha izindi zabayeho, cyangwa indege nini yigeze iguruka. Ababigerageje, kenshi bakoraga imwe cyangwa ebyiri gusa za bene izi mashini rutura.

Indorerezi zimwe na zimwe mu by'indege zikemanga igitekerezo cya WindRunner. Zishidikanya uko izaba yubatse n'ubushobozi bwayo.

Kugeza ubu, Radia yabashije kugerageza WindRunner ntoya kandi irimo kugerageza kugabanya igiciro cy'uwo mushinga gusa bagakora indege yujuje ibisabwa kugira ngo izemererwe kuguruka.

Inkuru ko Boeing iri mu biganiro by'ibanze ireba uko ishobora kongera gutangira gukora indege yayo rutura ya C-17 byongerera igitutu umushinga wa WindRunner, nubwo umuvugizi wa Radia yabwiye BBC ko izi ndege zombi zikenewe ariko WindRunner izaguruka mbere yuko indi C-17 isohoka mu ruganda.