Kenya: Umukinnyi usiganwa ku maguru yapfuye nyuma y'uko uwari umukunzi we amusutseho lisansi akamutwika

Rebecca Cheptegei yahiye ku rugero rwa 80% nyuma y'uko uwari umukunzi we amusutseho lisansi akamutwika

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Rebecca Cheptegei yahiye ku rugero rwa 80% nyuma y'uko uwari umukunzi we amusutseho lisansi akamutwika

Umukinnyi wasiganwaga ku maguru w’umunya-Uganda yapfuye nyuma y’iminsi micye arembeye mu bitaro byo muri Kenya, amaze gutwikwa n’uwahoze ari umukunzi we wamusutseho lisansi.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru muri Uganda ryatangaje ku rubuga X ko ribabajwe “no gutangaza urupfu rw’umukinnyi wacu” Rebecca Cheptegei.

Iri shyirahamwe rivuga ko Cheptegei yapfuye “kare muri iki gitondo bivuye ku rugomo rukorerwa mu ngo yakorewe”.

Joseph Cheptegei, se wa Rebecca, ari hanze y’ibitaro yari arimo kuvurirwamo yabwiye abanyamakuru ko apfushije umukobwa “wamfashaga cyane”, asaba leta ya Kenya ko bahabwa ubutabera.

Kipchumba Murkomen, minisitiri wa siporo wa Kenya, yasohoye itangazo avuga ko gupfa kwa Rebecca “si igihombo kuri Uganda gusa ahubwo ku karere kose”

Yongeraho ko leta ya Kenya ikomeje “gushyigikira kubona ubutabera kuri Rebecca”.

Rebecca yari asanzwe ari umusirikare mu ngabo za Uganda, kandi ni we mugore muri icyo gihugu ufite umuhigo wo kwiruka marathon akoresheje 2:22:47, umuhigo yaciye mu 2022 muri marathon ya Abu Dhabi muri United Arab Emirates.

Rebecca wari ufite imyaka 33, yarangije ari uwa 44 mu gusiganwa marathon mu mikino Olempike iheruka i Paris mu Bufaransa.

Abategetsi bavuga ko ku cyumweru gishize ubwo yari avuye gusenga we n’abana be babiri, yasagariwe na Dickson Marangach umugabo wahoze ari umukunzi we, ari iwe mu mujyi muto wa Endebess ari naho yitoreza mu burengerazuba bwa Kenya.

Umwaka ushize Cheptegei yahagarariye Uganda mu kwiruka marathon i Budapest aho yabaye uwa 14

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umwaka ushize Cheptegei yahagarariye Uganda mu kwiruka marathon i Budapest aho yabaye uwa 14
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Marangach yamusutseho lisansi maze aramutwika nyuma y’intonganya hagati yabo, nk’uko byatangajwe n’abaturanyi babo.

Cheptegei yatabawe n’abaturanyi ajyanwa ku bitaro ariko yari yagize ubushye bugera kuri 80% by’umubiri we, nk’uko abaganga babitangaje.

Cheptegei, ukomoka mu karere ko hakurya y’umupaka muri Uganda, bivugwa ko yari yaraguze ubutaka mu ntara ya Trans Nzoia ya Kenya akabwubakamo inzu. Ako gace karimo ibigo byinshi abasiganwa ku maguru bitorezamo.

Raporo yatanzwe n’abategetsi baho ivuga ko we n’uwo wahoze ari umukunzi we bagiye bagirana ubushyamirane kubera uwo butaka.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru Joseph Cheptegei, yabwiye abanyamakuru ko uwo mugabo yashakaga kuriganya ubutaka umukobwa we. Yavuze ko asenga ngo "umukobwa wanjye ahabwe ubutabera".

Marangach na we wahiye ku rugero rwa 30% mu gutwika Rebecca, na we muri iki cyumweru yari arimo kuvurirwa ku bitaro bimwe na Rebecca byo mu mujyi wa Eldoret, ari na byo bikuru muri ako gace, nk'uko abaganga babitangaje.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru rya Uganda rivuga ko “twamaganye ibintu nka biriya kandi turasaba ubutabera”.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru polisi ya Kenya yatangaje ko irimo gukora iperereza ku byabaye.