Putin yasezeranyije ko nta zindi ntambara zizabaho niba Uburengerazuba bwubashye Uburusiya

Vladimir Putin arimo kuvuga akoze ikimenyetso n'ikiganza. Yambaye ikositimu y'umukara, isaha, ishati y'umweru na karuvati y'umutuku wijimye.

Ahavuye isanamu, Getty Images

    • Umwanditsi, Paul Kirby na Laura Gozzi

Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko nta zindi ntambara zizabaho nyuma ya Ukraine niba Uburusiya bwubashywe – ndetse yapfobeje ibivugwa ko Uburusiya buteganya gutera ibihugu by'i Burayi, avuga ko ari "amanjwe".

Mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo cyamaze hafi amasaha ane n'igice, umwanditsi mukuru wa BBC ku Burusiya Steve Rosenberg yabajije Perezida Putin niba hazaba ibindi "bikorwa byihariye bya gisirikare" – iyo mvugo ni yo Putin akoresha mu kuvuga igitero gisesuye Uburusiya bwagabye kuri Ukraine.

Yashimangiye ati: "Nta gikorwa [operation] na kimwe kizabaho nimutwubaha, nimwubaha inyungu zacu nkuko buri gihe tugerageza kubaha izanyu."

Mbere yaho muri uku kwezi, Putin yavuze ko Uburusiya butarimo guteganya kujya mu ntambara n'Uburayi ariko ko Uburusiya bwiteguye "aka kanya" niba Abanyaburayi bashaka intambara.

Ubwo ku wa gatanu yasubizaga ikibazo cy'umwanditsi mukuru wa BBC, Putin yanongeyeho ikindi gisabwa, cyuko nta bindi bitero by'Uburusiya bizabaho "niba mutadushutse nkuko mwadushutse mukagura [kwagura] NATO [OTAN] muyerekeza mu burasirazuba".

Putin amaze igihe ashinja uwo muryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika kwisubiraho ku byo avuga ko uburengerazuba bwari bwarasezeranyije mu mwaka wa 1990 uwari Perezida w'Ubumwe bw'Abasoviyeti Mikhail Gorbachev, mbere yuko Ubumwe bw'Abasoviyeti busenyuka. Nyuma, Gorbachev yahakanye avuga ko ibyo nta byo yigeze avuga (asezeranywa).

Putin (imbere hagati) ari mu cyumba kiberamo ikiganiro. Yicaye ku meza ari kumwe n'abandi bantu babiri. Inyuma hari ikarita nini.

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Abateguye iki kiganiro bavuze ko ibibazo birenga miliyoni eshatu byari byaragejejwe kuri Putin

Icyo kiganiro kirekire cyo ku wa gatanu cyo kuvugana na Putin mu buryo butaziguye, cyakomatanyije ibibazo bivuye mu baturage muri rusange n'iby'abanyamakuru mu Burusiya, bihurizwa mu cyumba kinini cy'inama mu murwa mukuru Moscow.

Putin yari yicaye munsi y'ikarita nini cyane y'Uburusiya iriho n'ibice bwigaruriye bya Ukraine, birimo n'umwigimbakirwa wa Crimea, Uburusiya bwiyometseho mu 2014.

Televiziyo ya leta y'Uburusiya yavuze ko ibibazo birenga miliyoni eshatu byari byaratanzwe.

Habura amasaha gusa ngo icyo kiganiro cyo kuri televiziyo kibe, abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko abantu nibura barindwi bishwe naho abandi nibura 15 barakomereka, mu gitero cya misile Uburusiya bwagabye mu karere ka Odesa ko mu majyepfo ya Ukraine.

Igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine cyatangiye muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.