Israel yarekuye imfungwa za Palestine nyuma y'uko Hamas na yo irekuye abanya-Israel 20 bakiriho mu bo yarashimuse

Umwe mu barekuwe na Israel arimo guhoberana n'abo mu muryango we baje kumwakira

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Umwe mu barekuwe na Israel arimo guhoberana n'abo mu muryango we baje kumwakira
Matan Tsengauker, umwe mu barashimuswe ahura na nyina Einav nyuma yo kurekurwa na Hamas uyu munsi

Ahavuye isanamu, IDF

Insiguro y'isanamu, Matan Tsengauker, umwe mu barashimuswe ahura na nyina Einav nyuma yo kurekurwa na Hamas uyu munsi

Mu masaha ya saa saba y'i Ramallah muri Palestine - saa sita mu Burundi no mu Rwanda, imodoka ebyiri za 'bus' zitwaye imfungwa z'Abanye-Palestine barekuwe na Israel zageze i Ramallah muri West Bank aho na ho bari bategereje cyane abo Israel irekura. Ni intangiriro yo kurekura abandi barenga 1,000 Israel yari ifunze.

Aho humvikanye urusaku rw'abantu benshi bishimye bagizwe n'imiryango yari itegereje abantu bayo bafungiye muri Israel, nk'uko umunyamakuru wa BBC wari uriyo abivuga.

Ababyeyi bahoberanye n'abana babo na benewabo barekuwe, abandi barabaterura babashyira ku ntugu mu kwishimira irekurwa kwabo.

Benshi mu barekuwe na Israel uyu munsi bari barakatiwe gufungwa burundu nyuma y'uko inkiko zo muri Israel zibahamije ibyaha birimo ubwicanyi.

Benshi muri bo babonekaga nk'abashegeshwe n'ubuzima bubi abandi bafite ibikomere bigaragara. Bamwe bagorwaga no kubasha gutambuka. Biraboneka ko imiryango yabo ihangayikishijwe n'uburyo bamerewe.

Mu barekuwe harimo impanga Ziv na Gali Berman bafotowe bari kumwe mu byishimo muri Gaza nyuma yo gushyikirizwa Croix-Rouge

Ahavuye isanamu, IDF

Insiguro y'isanamu, Mu barekuwe harimo aba bagabo b'impanga Ziv na Gali Berman bafotowe bari kumwe mu byishimo muri Gaza nyuma yo gushyikirizwa Croix-Rouge

Mu masaha y'igitondo cy'uyu munsi Abanya-Israel bagihumeka bari barashimuswe na Hamas mu myaka ibiri ishize uyu mutwe wabarekuye uyu munsi ubashyikiriza Coix-Rouge mbere yo gutaha bakagera iwabo muri Israel igisirikare cyaho kibitangaza.

Imibiri y'abapfuye muri bo na yo iraza gutangwa nyuma nk'uko Hamas ibivuga.

Abazima babarirwa muri 20, mu gihe imirambo y'abapfuye Hamas yari igifite ari 28.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko icyiciro cya kabiri cy'abantu 13 bari barafashwe bunyago na Hamas bashyikirijwe Croix-Rouge/Red Cross, bagakomeza berekeza ku bigo by'ingabo za Israel muri Gaza mbere yo gukomeza bekerekeza iwabo muri Israel.

Ni nyuma y'uko kare mu gitondo cya none Hamas yabanje kurekura barindwi muri aba yari yaratwaye bunyago mu Ukwakira(10) 2023.

Ku rubuga rwa Hostages Square i Tel Aviv mu murwa mukuru wa Israel hateraniye abantu benshi barimo gukurikirana iki gikorwa.

Kuva nyuma y'ibitero bya tariki 07 Ukwakira(10) 2023, abafite ababo bafashwe bugwate na Hamas bakomezaga guteranira kuri uru rubuga basaba ko ababo barekurwa.

Mu barekuwe harimo impanga Ziv na Gali Berman bafotowe bari kumwe mu byishimo muri Gaza nyuma yo gushyikirizwa Croix-Rouge.

Eitan Mor uri mu barekuwe arimo kuvugana n'umusirikare wa Israel nyuma y'iminsi irenga 735 yaratwawe bunyago na Hamas

Ahavuye isanamu, IDF

Insiguro y'isanamu, Eitan Mor uri mu barekuwe arimo kuvugana n'umusirikare wa Israel nyuma y'iminsi irenga 735 yaratwawe bunyago na Hamas

Isreal na yobiteganyijwe ko irekura imfungwa 250 z'Abanye-Palestine n'abandi bantu yari ifunze barenga 1,700 yafatiye muri Gaza.

Mu mujyi wa Ramallah mu karere ka West Bank ka Palestine na ho haramukiye abantu benshi bakoranye bategereje ko Israel irekura ababo ifunze.

Israel yagarageje ko idashaka ko aba baturage berekana ibyishimo n'amabendera menshi ya Hamas bakunze kuba bitwaje nk'uko babikoze mu myaka yashize mu kurekura ababo nk'uku.

Umunyamakuru wa BBC Lucy Williamson wari uri i Ramallah avuga ko ibyari ibyishimo by'abategereje ababo byahindutse urujijo ubwo babuzwaga kuza gutegerereza aho mbere bakiriraga ababo barekuwe na Israel.

Imiryango y'abanye-Palestine yari itegereje abayo yabujijwe kugaragaza ibyishimo mu gihe itegereje abayo Israel ifunze

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Imiryango y'abanye-Palestine yari itegereje abayo yabujijwe kugaragaza ibyishimo mu gihe itegereje abayo Israel ifunze

Lucy avuga ko bategetswe kujya hamwe mu nzu mberabyombi iri i Ramallah bakaba ari ho bategerereza abo Israel igiye kurekura.

Benshi bavuga ko babwiwe ko batagomba kuramutsa ababo bafunguwe bafite amabendera, n'impano.

Imiryango hano kandi iravuga ko uburyo aya masezerano hagati ya Israel na Hamas yihuse byatumye umubare w'abanye-Palestine bagombaga kurekurwa ugenda uhinduka buri joro.

Hagati aho Perezida Donald Trump yageze muri Israel aho agiye kuvugira mu Nteko Ishingamategeko y'iki gihugu, arahava ajya mu Misiri mu nama ku mahoro n'abandi bategetsi bo ku isi.

Kare, Trump yatangaje ko 'intambara yarangiye' muri Gaza – gusa umunyamakuru wa BBC Tom Bateman avuga ko yirindaga kubazwa ibibazo bikomeye ku byiciro bikurikiyeho by'umugambi we w'amahoro hagati ya Hamas na Israel.

Abanya-Isael mu byishimo mu gihe babonaga ababo barekurwa na Hamas

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abanya-Isael mu byishimo mu gihe babonaga ababo barekurwa na Hamas
Kuri 'Hostages Square' i Tel Aviv abantu benshi bari baje gukurikirana no kwerekana ibyishimo ko ababo barekuwe

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Kuri 'Hostages Square' i Tel Aviv abantu benshi bari baje gukurikirana no kwerekana ibyishimo ko ababo barekuwe
Ababyeyi bishimiye kongera kubona bamwe mu babo bari bafungiye muri Israel

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Ababyeyi bishimiye kongera kubona bamwe mu babo bari bafungiye muri Israel
Mu barekuwe na Israel harimo abari bafite ibikomere bigaragara

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Mu barekuwe na Israel harimo abari bafite ibikomere bigaragara