Wembanyama: Menya uyu mukinnyi barahirira winjiye muri NBA ufite se uva muri DR Congo

Ahavuye isanamu, Getty Images
Nk’uko byari byitezwe cyane, Umufaransa Victor Wembanyama ni we watoranyijwe bwa mbere mu basore bashya binjiye muri shampiyona ya Amerika ya Basketball, NBA.
Nyuma y'ibi, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yatangaje ati: “Wembanyama, Umufaransa wa mbere utoranyijwe bwa mbere muri NBAdraft! Watangiye kutubera inzozi…Nta gushidikanya kuri ibi: uzahindura umukino!”
NBA Draft ni igikorwa amakipe atoranyamo abakinnyi bashya izana buri mwaka mu baba bujuje ibyangombwa barerekanye n'ubushobozi bwo gukina muri NBA.
Uyu musore bakunze kwita Wemby, ni umukinnyi udasanzwe uje muri NBA, abayikurikira baravuga ko ariwe muntu witezweho byinshi kurusha abandi bose binjiye muri NBA kuva mu myaka 20 ishize LeBron James atoranywa na Cleveland Cavaliers.
Ikipe yatoranyije Wemby ni San Antonio Spurs mu gikorwa kizwi nka NBA Draft cyabaye mu ijoro ryo kuwa kane i New York muri Barclays Center Arena ikiniramo ikipe ya Brooklyn Nets.
Mu minsi yashize LeBron yavuze ko Wembanyama abona ari “nk’ikivajuru”.
Amaze gutoranywa nijoro, yahagurutse ahobera ababyeyi be, murumuna we Oscar, mushiki we Eve, nabo basanzwe ari abakinnyi ba Basketball.
Yagize ati: “Kumva iyi nteruro ya Adam Silver (umukuru wa NBA) ampamagara, narabirose kenshi.”
Uwamutoje bwa mbere ni nyina
Uyu musore w’imyaka 19, yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu Bufaransa ku myaka 16, nyina niwe wamwinjije mu isi ya Basketball ndetse amubera umutoza wa mbere.
Wembanyama yavukiye i Paris, ni umuhungu wa Elodie de Fautereau, umutoza wa Basketball kandi wahoze ari umukinnyi wayo wabigize umwuga wakiniye n'ikipe y’igihugu y'Ubufaransa.
Uretse nyina, na sekuru ubyara nyina Michel de Fautereau, na nyirakuru Marie Christine, nabo bari abakinnyi ba Basketball, nk’uko umuryango we ubitangaza.

Ahavuye isanamu, Félix Wembanyama/Faceboook
Se, Félix Wembanyama, ni umwimukira wavuye muri DR Congo ajya gushaka imibereho mu Bufaransa, yabaye umukinnyi mu gusiganwa 100m no gusimbuka, akinira icyo gihugu cyamwakiriye kikamuha ubwenegihugu.
Félix mu gihe cye yaciye imihigo mu gusimbuka 7.41m z’uburebure ndetse no kwiruka 100m mu masegonda 11.
Victor yakurikiye inzira ya nyina abishyigikiwemo n’ababyeyi be bombi nk’uko yabitangaje.
Yabwiye ikinyamakuru Slam Magazine ati: “Basketball iteka ryose yabaga iri aho [mu rugo]. Ntaho nayihungira iri mu muryango.”
Nyuma yo gutoranywa kwa Wembanyama, ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu baturage ba DR Congo bagaragaje ibyishimo ko bagize undi mukinnyi ufite aho ahuriye n’igihugu cyabo muri NBA y'ubu – nyuma ya Jonathan Kuminga w’i Goma ukina muri Golden State Warriors.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Yinjiye mu mateka y'abarebare cyane muri NBA
Mu mashusho y’abandi basore batoranyijwe mu ijoro ryacyeye biroroshye guhita ubona ubasumba cyane wakwibaza ko ari mukuru wabo, ni Wembanyama.
Uyu musore areshya na 2,26m. Muramutse mwegeranye ugashaka kumureba mu maso byaba ngombwa ko urarama nk’ureba inyenyeri zo ku ijuru. Naho amaboko ye arambuye intambike (wingspan) areshya na 2,43m.
Uburebure bwe abukomora ku babyeyi be, nyina areshya na 1,90m naho se 1,98m, nk’uko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bibivuga. Ibi bipimo by’uburebure ubusanzwe biri hejuru, ariko iyo ari kumwe nabo aba abasumba ku buryo buboneka cyane.
Nta wundi mukinnyi ubu muri NBA ufite ibi bipimo byombi by’uburebure. Kugira amaboko areshya gutyo bisobanuye ko umukinnyi aba afite ubushobozi bwinshi ku mpande zombi, mu kugarira no gusatira.
Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na X. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha X amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.
Impera ya X ubutumwa, 1
Aho abereye ikibazo kurushaho ku bacyeba ni uko mu gihe abandi bakinnyi barebare gutya bakinnye muri NBA babaga bafite ibibazo baterwa n’umubiri cyangwa ubuhanga bucye nko gufata imipira yo hejuru no gutera za ‘dunk’ byoroshye, ariko we ni umukinnyi bamwe bavuga ko “yuzuye hose”.
Yao Ming, Boban Marjanovic, Manute Bol, Mutombo Dikembe cyangwa Shaquille O’Neal n’abandi barebare gutyo nta mupira wo hejuru wabacikaga, ariko Wembanyama arihariye nk'uko abakurikira Basketball babivuga.
Mu ikipe ya Metropolitans 92 yo muri shampiyona y’Ubufaransa yakinagamo yatsindaga ikigereranyo cy'amanota 21 na ‘rebound’ 10 kuri buri mukino.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Inzobere muri Basketball zigereranya ko nta mukinnyi ufite uburebure nk’ubwe uzwi ufite ubuhanga butandukanye nk'ubwo afite.
O’Neal aherutse gutangaza ati: “[Wembanyama] atera umupira mu nkangara nka Nowitzki, akawudunda nka Chris Paul, agakora ‘rebound’ nkanjye!”
Adam Silver yagize ati: “Nta gushidikanya ko afite ibiranga umukinnyi nyawe uzahindura ibintu”.
Icyamamare n'imari imurimo
Hari abandi bakinnyi bavuye mu Bufaransa bajya muri NBA bari bitezweho byinshi nka Rudy Gobert, Evan Fournier, Boris Diaw, Nicolas Batum, Joakim Noah, Ronny Turiaf cyangwa Frank Ntilikina – ufite se w’Umunyarwanda, ariko usa n’uwageze kuri byinshi kurusha abandi ni Tony Parker.
Parker watwaye ibikombe bya NBA ari muri Spurs mu kwezi gushize yatangaje ifoto ya Wembanyama akiri umwana yambaye umwenda we (Parker) avuga ko atewe ishema n'uko azatoranywa n’iyi kipe nawe yahozemo.
Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na X. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha X amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.
Impera ya X ubutumwa, 2
Wembanyama ubu ni rimwe mu mazina arimo gushakishwa cyane kuri internet mu bijyanye n’imikino. Ubwabyo ni isoko, ni imari.
Hejuru y’ibyo, hari ukuba nawe afite abamukurikira miliyoni 1,9 kuri Instagram kandi ibyo amaze gutangaza kuri TikTok bimaze kuzana ‘views’ zigera kuri miliyoni 15.

Ahavuye isanamu, Victor Wembanyama
Adrian Wojnarowski, umunyamakuru wa ESPN ukurikirana byihariye NBA, avuga ko Wembanyama ashobora kongerera agaciro ka miliyoni 500$ ku ikipe ya Spurs agiyemo, amwita “umuntu witezwe kurusha abandi mu mateka ya NBA Draft”.
Mu gihe gishize Adrian yagize ati: “Mu buhanga ari imbere cyane, nta muntu umeze nkawe wabayeho”.
LeBron James, uvuga ko ari ‘Umwami’ wa Basketball, yavuze ko yiteze cyane kureba Wembanyama arimo gukina muri NBA.
Yagize ati: “Ni nk’ikivajuru, nta gushidikanya ko ari impano y’ikiragano.”













