Menya impamvu kuva uyu munsi kunywa urumogi byemewe n'itegeko mu Budage

Marcel Ritschel
Insiguro y'isanamu, Impirimbanyi nka Marcel zishimishijwe n'iyi mpinduka mu itegeko
    • Umwanditsi, Jessica Parker
    • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC i Berlin, ari i Dresden

"Abadage bamwe banywa inzoga nyuma y'akazi. Natwe turashaka kunywa urumogi rwacu."

Ibyo ni ibivugwa na Marcel Ritschel urimo kwishimira ko Ubudage - ubusanzwe buzwi nk'"ubutaka bw'inzoga" - bwahindutse igihugu cyorohereza urumogi kurushaho.

Kuva kuri iyi tariki ya mbere Mata (1), ku gice kimwe Ubudage bwakuyeho itegeko rihana ikoreshwa ry'urumogi.

Ariko imiryango iharanira inyungu z'abapolisi irimo kuburira ko ibi biteje ibyago mu buzima busanzwe. Iyi mpinduka mu itegeko ishobora kuba ibaye kuri iyi tariki izwi nk'iyo kubeshya, ariko kuri iyo miryango yo nta rwenya ruhari.

Duhuye na Marcel Ritschel mu gace ka Neustadt mu mujyi wa Dresden, kiganjemo ibintu bitandukanye cyane n'ibibera muri uyu mujyi wo mu burasirazuba bw'Ubudage.

Hano, nkuko bimeze mu tundi duce, ntibyari bigoye kubona abantu banywa urumogi ku mugaragaro, na mbere yuko amategeko yari asanzweho adohorwa.

Iyo ni ingingo imwe mu zatumye habaho gukuraho itegeko ribihana; ko ari hahandi se n'ubundi ko abantu babarirwa muri za miliyoni bari basanzwe barunywa.

Ababishyigikiye bavuga ko ibi bizafasha mu guca abarucuruza mu buryo bwa magendu ndetse byongere igenzura ry'ubwiza bw'uruboneka.

Amategeko mashya ni ayahe?

Kuva ku itariki ya mbere Mata

  • Abantu bafite hejuru y'imyaka 18 bashobora kugira amagarama (g) agera kuri 25 y'urumogi ku mugaragaro
  • Abantu bakuru bashobora guhinga ibiti bigeze kuri bitatu by'urugomi, kuri buri rugo
  • Ariko abantu ntibazemererwa kurunywera ahegereye amashuri, ibigo by'imikino cyangwa "mu duce tunyuramo abagenzi ku maguru" hagati ya saa moya za mu gitondo (7h) na saa mbili z'ijoro (20h)

Kuva ku itariki ya mbere Nyakanga (7)

  • Amashyirahamwe y'abahinzi b'urumogi cyangwa "amatsinda y'abarunywa" ashobora gushingwa agizwe n'abanyamuryango bagera kuri 500
  • Abanyamuryango bagomba kuba bafite hejuru y'imyaka 18 kandi baba mu Budage
  • Ayo matsinda ashobora guhinga no gukwirakwiza iki kiyobyabwenge mu buryo butagamije inyungu na gato
  • Kunywera urumogi muri ayo matsinda ntibizemerwa

Ritschel arateganya gushinga ishyirahamwe ry'abahinzi cyangwa "itsinda ry'abanywa urumogi" rizaba ryemewe n'amategeko, guhera muri Nyakanga (7) uyu mwaka.

"Itsinda ryo kuvomerera ubusitani ariko bw'urumogi", nkuko abivuga.

Ati: "Buri garama yose ivuye mu itsinda ry'abanywa urumogi ni garama itavuye mu bucuruzi bwa magendu.

"Rero harimo urwunguko ku mpande zombi."

Urumogi
Insiguro y'isanamu, Abantu bakuru bazemererwa guhinga ibiti bigeze kuri bitatu by'urumogi kuri buri rugo
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ibi ntibizaba bimeze nk'amaduka azwi cyane y'urumogi y'i Amsterdam arucuruza nkuko hari n'amaduka acuruza ikawa yo kunywa, ayo maduka y'urumogi na yo akaba yarateje impaka zikomeye aho mu Buholandi.

Ayo matsinda y'urumogi atagamije inyungu yo mu Budage afatwa ko azaba ari ay'abantu batuye hano by'ukuri, mu rwego rwo kwirinda inkubiri ya ba mukerarugendo bakwirunda muri iki gihugu kugira ngo baryoherwe n'aya mategeko yorohereza abanywa urumogi.

Hari ibyitonderwa hamwe n'urusobe muri iri tegeko; biva mu kutavugwaho rumwe muri politiki kwatumye iyi gahunda - uko yari iteganywije mbere - igabanywa ubukana.

Ku mpande zombi z'abari mu mpaka, hari abatanyuzwe n'izi mpinduka mu itegeko.

Hari ababurira ko iyi tariki ya mbere Mata izaba intangiriro y'"icyiciro cy'akajagari" mu Budage.

Alexander Poitz, wo mu ishyirahamwe ry'abapolisi rya Gewerkschaft der Polizei (GdP), yagize ati: "Dufata ko ubucuruzi bwa magendu buzagira imbaraga kurushaho."

Alexander Poitz
Insiguro y'isanamu, Alexander Poitz afite ubwoba ko ibico by'abagizi ba nabi bizahita byisanisha mu buryo bwihuse n'iyi mpinduka mu itegeko

Avuga ko abarucyeneye bazahita biyongera cyane kurusha ibiteganywa n'itegeko, kubera ko guhinga urumogi mu rugo bisaba kwihangana no kurwitaho, mu gihe bizasaba amezi mbere yuko amatsinda y'abanywa urumogi atangira gukora.

Poitz avuga ko arebye mu gihe kirekire kiri imbere, ibico by'abagizi ba nabi bizisanisha ndetse "bicengere" mu matsinda y'abanywa urumogi, mu gihe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko byo bizaba ari umurimo "ukomeye cyane".

Kunywera urumogi mu ntera ya metero 100 uvuye ku bibuga abana bakiniramo, amashuri cyangwa ibigo by'imikino - nk'urugero - ntibyemewe.

Mu mijyi irimo abantu benshi kandi irimo urujya n'uruza rwinshi, bishobora kutoroha kubona ahantu ho gutumurira urumogi hubahirije amategeko mu by'ukuri nk'uko ateye.

Hari n'ikibazo cy'ukuntu polisi izashobora gutandukanya umuntu urunywa n'umucuruzi warwo, niba umuntu ashobora kwitwaza amagarama agera kuri 25 y'iki kiyobyabwenge - ashobora kuvamo imitekero irenga 10 yarwo.

Hari n'impungenge ko urumogi rushobora gutuma abantu bahinduka imbata ndetse rukagira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe, nkuko byavuzwe n'imiryango irimo nk'itsinda ry'amashyirahamwe yo ku rwego rw'igihugu y'abaganga b'i Burayi (CPME).

Urumogi
Insiguro y'isanamu, Mu mijyi imwe n'imwe, gukongeza umutekero umwe w'urumogi mu buryo bwemewe n'amategeko bishobora kugorana

Profeseri Ray Walley, Visi Perezida wa CPME, avuga ko izi ngamba nshya "zizongera ikoreshwa hamwe n'ibyago ku buzima, by'umwihariko mu rubyiruko".

Kubera ko abantu bafite munsi y'imyaka 18 badashobora kugira icyo bungukira muri aya mategeko mashya, byibazwa ko urubyiruko rwinshi ruzakomeza kuyoboka abacuruzi ba magendu b'iki kiyobyabwenge.

Ubudage ni kimwe ku rutonde rurerure rw'ibihugu byahanganye n'ibyiza n'ibibi byo gukuraho itegeko rihana kunywa urumogi.

Leta y'Ubudage yisunze ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2021, bwasanze ko 10.7% by'abagabo na 6.8% by'abagore icyo gihe bari barakoresheje urumogi nibura inshuro imwe mu mezi 12 yari ashize, biganje mu cyiciro kiri hagati y'imyaka 18 na 24.

Nta buryo burabaho "bwashoboye mu by'ukuri" gusenya ubucuruzi bwa magendu cyangwa kurinda ibibazo urubyiruko ruhura na byo, nkuko bivugwa na Dr. Robin Hofmann, wigisha amategeko mpanabyaha n'ubumenyi ku byaha n'imyitwarire igeza ku byaha, kuri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi.

Abigaragambya i Berlin bashyigikiye urumogi

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Impirimbanyi zashyizwe igorora - nubwo abanyapolitiki bamwe basezeranyije gusesa iyi mpinduka mu itegeko

Kugabanya ubucuruzi bwa magendu ni intego "itaragerwaho byuzuye" no mu bihugu aho iki kiyobyabwenge cyashyizwe neza mu byemewe n'amategeko, nko muri Canada cyangwa muri Uruguay, nkuko Dr Hofmann abivuga.

Ati: "Ni urugendo rurerure.

"Ni 'marathon', si mu ntera ngufi yo kwiruka ku muvuduko mwinshi."

Urugendo rw'Ubudage rwerekeza ku gukuraho kw'igice itegeko rihana kunywa urumogi na rwo rwabaye rurerure, mu mpaka zisanzwe zishyamiranya abaharanira impinduka n'abakomeye ku bya kera badashaka impinduka.

Umushinga w'iri tegeko watangiye mu 2021ubwo amashyaka atatu ari ku butegetsi yageraga ku masezerano y'urugaga rwayo, nyuma y'imyaka ibintu biri hamwe (nta gishya muri urwo rwego) ku butegetsi bwa 'Chancellor' Angela Merkel wari ukomeye ku bya kera.

Ishyaka Merkel yari ayoboye, rizwi nka 'Christian Democratic Union' (CDU) mu Cyongereza, ryamaze gusezeranya ko rizasesa izo mpinduka niritsinda amatora ataha.

Marcel Ritschel yemera ko iyi mpinduka amaze igihe kirekire aharanira ishobora kutazageza mu 2030 ikiriho.

Ati: "Wenda tubonye imyaka ibiri ubundi nanone bibe birangiye."