Shadaï Mobutu: Umwuzukuru wa Mobutu Sese Seko arashaka kuba umudepite mu Bubiligi

Shadai Mubutu

Ahavuye isanamu, Shadaï Mobutu

Kimwe mu bikorwa binini cyane ku isi bya demokarasi kimaze gutangira uyu munsi i Burayi, aho abaturage bagera kuri miliyoni 370 bo mu bihugu 27 bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi batangira gutora ababahagarariye, bavamo n’abazajya mu nteko ishinga amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi.

Mu Bubiligi, kimwe mu bihugu birimo abaturage benshi bakomoka mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, ahanini kuko bwahoze bukolonije Repubuliya ya Demokarasi ya Congo (ikiri Zaire), u Rwanda n’u Burundi, hari izina riri kugaruka muri aya matora azakorwa ku cyumweru tariki 09 z’uku kwezi kwa Kamena.

Shadaï Mobutu, ni umwe mu bifuza kuba umudepite w’akarere k’umurwa mukuru Bruxelles/Brussels. Yahise amenyekana vuba vuba mu bandi bakandida batari abazungu kuko izina ry’umuryango we rirazwi cyane kandi ryibutsa amateka y’umutegetsi wari ukomeye muri Afurika.

Iyo yivuga, Shadaï avuga ko ari “umuturage wa Bruxelles wuzuye ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuka mu muryango w’abanyepolitike”.

Mu mashusho amwamamaza yashyize ku rubuga X, yongeraho ati: “Yego nibyo, ndi umwuzukuru w’uwahoze ari perezida wa Zaïre ubu ni Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

Ibiro ntaramakuru bya Congo (ACP) bivuga ko Shadaï Mobutu yavukiye i Kinshasa akajyanwa mu Bubiligi afite amezi 17, se ni Ndolo Michel Mathieu Kongulu Mobutu uzwi kandi nka Kongolo Mobutu wamenyekanye cyane i Kinshasa ku izina rya Saddam Hussein.

Kongulu Mobutu yapfuye mu 1998 mu buhungiro i Monaco mu Bufaransa afite imyaka 28, nyuma y’umwaka umwe se, Perezida Mobutu Sese Seko na we apfiriye mu buhungiro muri Maroc.

Kongulu yibukwa nk’umuntu wa nyuma mu ba hafi ya se wagerageje kurwana ku butegetsi bwa Mobutu ubwo bwari busumbirijwe n’inyeshyamba za Laurent-Désiré Kabila mu mirwano y’i Kinshasa. Kongolu yategekaga umutwe w’ingabo zidasanzwe zarindaga se.

Kurwanirira imiryango igizwe n’umubyeyi umwe

Shadaï Mobutu si we mukandida wenyine ukomoka muri DR Congo urimo kwiyamamaza mu Bubiligi, ibiro ntaramakuru bya Congo bivuga ko abandi bakandida bagera ku 100 barimo kwiyamamariza kujya mu nteko, ku rwego rw’uturere, urw’igihugu, naho bane (4) bo barimo kwiyamamaza kuba abadepite bahagarariye Ububiligi mu nteko y’Ubumwe bw’Uburayi.

Muri abo bakandida ku nzego zitandukanye, bakomoka muri DR Congo, harimo Mwana Mputu Jacqueline, Jeanne Nyanga-Lumbala, Véronique Odimba cyangwa Pierre Kompany umugabo w’imyaka 76 wavukiye i Bukavu akaba na se w’uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare Vincent Kompany uzwi cyane muri Manchester City, ubu ni umutoza mushya w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Bayern Munich.

Shadaï Mobutu ari kwiyamamaza nk’umwe mu bakandida b’ishyaka Mouvement Reformateur (MR) aho avuga ko yifuza ko risubira ku butegetsi bw’umurwa mukuru Bruxelles kugira ngo “rihindure ibintu”.

Shadaï Mobutu avuga ko ashaka guhindura imibereho y'imiryango igizwe n'umubyeyi umwe i Buruseli

Ahavuye isanamu, Shadaï Mobutu/Facebook

Insiguro y'isanamu, Shadaï Mobutu avuga ko ashaka guhindura imibereho y'imiryango igizwe n'umubyeyi umwe i Buruseli

Shadaï avuga ko i Buruseri umwana umwe kuri bane aba mu muryango w’umubyeyi umwe, ati: “Nintorwa nzashyigikirana umuhate n’ukwemera politike zose zigamije guteza imbere imibereho y’imiryango igizwe n’umubyeyi umwe y’i Buruseli”.

Uyu mugore uvuga ko na we ari umubyeyi wibana ufite abana babiri, akaba n’umucungamari w’umwuga yemeza ko imiryango nk’iyi y’abagore “ari yo ihura n’ibibazo byinshi cyane”.

Kwiyamamaza kwa Shadaï Mobutu ntikuvugwaho rumwe aho akomoka, abaturage muri DR Congo bamwe bashimagije umuhate we no gushaka gukomeza umurage wa sekuru wo kwinjira muri politike, abandi baramunenga bavuga ko bakurikije ibyo banenga sekuru yasize akoze uyu mwuzukuru we atagombye kugaruka muri politike.

Iki cya nyuma kigarukwaho kandi na bamwe mu banenga mubyara wa Shadaï witwa Malo Mobutu kuva mu 2022 utegeka Nord-Ubangi imwe mu ntara 26 za DR Congo.

Amatora y’i Burayi ateye ate?

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Muri aya matora, abaturage bo mu bihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi baratora abazabahagararira mu nteko zishinga amategeko z’uturere, inteko ishinga amategeko y’igihugu, n’inteko ishinga amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi.

Buri gihugu gitegura amatora mu buryo bwacyo ariko hakaba ibigenderwaho n’ibyo bihugu byose, uyu mwaka arakorwa hagati ya none tariki 06 no ku cyumweru tariki 09, mu Bubiligi bahisemo gutora tariki 09.

Shadaï Mobutu arashaka kujya mu nteko ishinga amategeko y’akarere ka Bruxelles, mu gihe nk’umukandida Dorcas Kayembe Stamili na we ukomoka muri DR Congo ashaka kwinjira mu nteko y’ubumwe bw’Uburayi ahagarariye Ububiligi.

Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi itorwa buri myaka itanu iba irimo abadepite 720 bava mu bihugu bigize ubwo bumwe, buri gihugu kigatanga umubare w’abadepite - ubanza kumvikanwaho mbere y’amatora bahereye ku ngingo zitandukanye – zirimo umubare w’abaturage ba buri gihugu.

Mu gihe nk’Ubudage bugira abadepite 96 muri iyo nteko, Ubufaransa bukagira 81, Ububiligi butanga 22, naho Luxembourg igatanga batandatu.

Abazatora ku cyumweru mu Bubiligi bazatora abo bagomba kuzabahagararira kuri izo nzego eshatu, bagiye batangwa ahanini n’amashyaka yabo. Shadaï Mobutu wa 55 ku rutonde rw’abakandida barenga 70 b’ishyaka rye, avuga ko yizeye gutorwa ku rwego rw’akarere k’umurwa mukuru.