Abasirikare batatu ba Tanzania ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano na M23

Abasirikare ba MONUSCO barimo kurwana na M23 mu kwezi gushize kwa Gisurasi(5) 2022
Insiguro y'isanamu, Abasirikare ba MONUSCO barimo kurwana na M23 mu kwezi gushize kwa Gisurasi(5) 2022

Igisirikare cya leta ya DR Congo, FARDC, cyatangaje ko abasirikare batatu ba Tanzania bari mu ngabo za MONUSCO bakomeretse mu gihe M23 yateye ibirindiro byabo muri Rutshuru. 

MONUSCO yemeje ko abasirikare bayo batatu bakomeretse bakajya kuvurirwa i Goma, mu itangazo FARDC ivuga ko umwe muri bo yakomeretse bikomeye. 

MONUSCO ivuga ko abo basirikare bakomeretse mu gitero umutwe wa M23 wagabye ku birindiro byayo i Shangi muri Rutshuru. 

M23 ivuga ko ingabo za FARDC na MONUSCO ari zo zongeye gushoza imirwano zitera ibirindiro byayo muri Jomba kuwa mbere.

Uyu ni umunsi wa kane imirwano hagati y’izo mpande zombi yubuye nyuma y’agahenge kari kamaze icyumweru mu misozi ya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru. 

MONUSCO yatangaje ko ikomeje kuba muri iyi mirwano ku ruhande rw’ingabo za FARDC zirimo kurwana na M23.

Umuvugizi wa MONUSCO yabwiye BBC ko abo basirikare bakomeretse barimo koroherwa mu gihe bagenzi babo bakomeje urugamba.

Lt Col Andrew Mtali yagize ati: “Amatsinda yacu azakomeza kuba ku rugamba [kuko] nibwo butumwa bukomeye. Turashaka amahoro kandi tuzakora ku buryo tubigeraho.”

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Tanzania ifite abasirikare barenga 800 mu ngabo za MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu itangazo ryayo ryo kuwa gatatu nijoro, FARDC yashinje u Rwanda kohereza abasirikare 500 bo mu ngabo zidasanzwe gufasha M23, ivuga ko abo baje bambaye imyenda y’icyatsi kibisi n’umukara. 

Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi ko ifasha umutwe wa M23, ishimangira ko ikibazo cyayo ari ikibazo cy’imbere muri DR Congo. 

Umutwe wa M23 nawo kuwa gatatu wasohoye itangazo ushinja leta “guhitamo inzira y’intambara”, n’ingabo zayo hamwe na MONUSCO gufatanya n’umutwe wa FDLR mu bitero bayigabyeho. 

Iri tangazo rigira riti: “Uku guhitamo intambara kwa leta ya Congo aho guhitamo ibiganiro by’amahoro, biteje akaga ku kugaruka vuba kw’amahoro mu burasirazuba bwa RDC”.

Hagati aho FARDC yatangaje ko imyanzuro y’inama y’abagaba b’ingabo yabereye i Goma ku gushinga umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo izashyirwa hamwe n’inzobere za gisirikare n’abakuru b’ingabo mu nama izabahuza hagati ya tariki 15 na 19 z’uku kwezi i Nairobi muri Kenya, mbere y’uko byemezwa n’abakuru b’ibihugu by’akarere.