Miss Japan ukomoka muri Ukraine yeguye areka ikamba kubera urukundo rw’ibanga

Karolina Shiino afite ishema ryinshi yatangaje ko yabaye Umuyapani mu 2022

Ahavuye isanamu, Instagram

Insiguro y'isanamu, Karolina Shiino afite ishema ryinshi yatangaje ko yabaye Umuyapani mu 2022
    • Umwanditsi, Frances Mao
    • Igikorwa, BBC News

Umukobwa wavukiye muri Ukraine uheruka gutsinda irushanwa rya Miss Japan yeguye kuri uwo mwanya areka ikamba rye nyuma y’inkuru yatangajwe ivuga ko afitanye urukundo rw’ibanga n’umugabo wubatse.

Karolina Shiino, w’imyaka 26, yagizwe Miss Japan mu byumweru bibiri bishize ariko intsinzi ye yateje impaka kubera inkomoko ye.

Mu gihe bamwe bishimiye intsinzi y’uyu wahawe ubwenegihugu, abandi bavuze ko Karolina atari ishusho y’ubwiza gakondo mu Buyapani.

Muri izo mpaka, ikinyamakuru cyaho cyatangaje inkuru ndende ivuga urukundo rwe rw’ibanga.

Iyo nkuru y’ikinyamakuru Shukan Bunshun ivuga ko Karolina Shiino yagiye mu rukundo n’umugabo wubatse w’umuganga akaba n’umuntu uvuga rikumvwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo ntacyo arasubiza kuri ibi mu buryo buzwi.

Mu gusubiza kuri iyi nkuru mu cyumweru gishize, abategura ririya rushanwa ry’ubwiza barengeye Karolina, bavuga ko atari azi ko uwo mugabo asanzwe yarashakanye n’undi mugore.

Mu mpera z'ukwezi gushize nibwo Kalorina (hagati) yatowe nka Miss Japan

Ahavuye isanamu, MISS NIPPON ASSOCIATION

Insiguro y'isanamu, Mu mpera z'ukwezi gushize nibwo Kalorina (hagati) yatowe nka Miss Japan

Gusa kuwa mbere, abategura ririya rushanwa bavuze ko Karolina yemeye ko yari azi iby’urushako rw’uriya mugabo n’umuryango we.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Miss Japan Association yavuze ko Karolina yasabye imbabazi ku kubayobya kandi ko bemeye kwegura kwe ku mwanya yatsindiye.

Karolina yasabye imbabazi kandi abakunzi be na rubanda muri rusange mu itangazo yasohoye kuwa mbere, aho yavuze ko mbere yari yasubije kuri iyo nkuru mu bwoba n’igihunga arimo kwirengera.

Yagize ati: “Ndasaba rwose imbabazi ku kaga gakomeye nateje no kugambanira abanshyigikiye.”

Ikamba rya Miss Japan ubu riraba aho nta nyiraryo rifite kugeza uyu mwaka urangiye, nubwo hari benshi bari baje inyuma ye.

Karolina Shiino yegukanye iri kamba tariki 22 Mutarama(1) – aba umukobwa wa mbere w’i Burayi uryegukanye.

Yavukiye muri Ukraine mbere yo kwimukana na nyina bakajya kuba mu Buyapani ubwo yari afite imyaka itanu, maze agafata izina ry’Ikiyapani ry’umugabo wa nyina.

Karolina yakandika kandi akavuga neza Ikiyapani, yahawe ubwenegihugu mu 2022.

Amaze gutsindira ririya kamba mu ijambo rye yagize ati: “Inshuro nyinshi sinemewe nk’Umuyapani, ariko nuzuye ishimwe ko nemewe nk’Umuyapani uyu munsi.”