Imvo n'Imvano ku myuzure muri Libya n'umutingito muri Maroc: Hari isano n'ihinduka ry'ikirere?

Imvo n'Imvano ku myuzure muri Libya n'umutingito muri Maroc: Hari isano n'ihinduka ry'ikirere?

Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 23 y'ukwa 9 mu 2023. Icyumweru gishize n'impera z'icyakibanjirije, byabaye ibihe by'akaga gakabije mu mateka y'agace k'amajyaruguru y'Afurika.

Inkubi y'umuyaga yiswe Daniel yaje ivuye mu Burayi, cyane cyane mu bihugu by' Ubugereki, Bulgaria na Turukiya, iza yizunguza ku nyanja ya Mediterane, ifata amajyaruguru y'Afurika. Yateje imvura nyinshi n'imyuzure muri Libya.

Ku rundi ruhande muri Maroc ho haba umutingito. Ku wa mbere w'icyumweru gishize, tariki 11 z'uku kwezi kwa 9, iyo nkubi y'umuyaga yaje nk'igihuhusi yibasira igice cy'amajyaruguru n'uburasirazuba bwa Libya.

Imwe mu mijyi yibasiwe cyane ni Benghazi, Susa, Bayda, al-Marj na Derna. Imvura yaje ari nyinshi isenya ingomero ebyiri, maze ihura n'ibyo bihuhusi bitikiza imbaga muri Libya.

Icyambu cya Derna, kiri mu burasirazuba bwa Libya, ni cyo cyasenyutse cyane, igice kinini cy'umujyi wa Derna cyamizwe n'imyuzure kisuka mu nyanja.

Iki gihugu kandi kiri guhangana n'iyi myuzure hamwe n'igihuhusi Daniel, mu gihe gisanzwe gifite ikibazo cya politike cyatumye kigira amaleta 2, imwe yo mu burengerazuba n'iyindi yo mu burasirazuba. Hari leta yemewe n'amahanga iri i Tripoli ku murwa mukuru, hamwe n'indi iri i Benghazi.

Aya macakubiri agatuma bigora ibikorwa by'ubutabazi. N'ubu abarokotse baracyasigana n'abategetsi bavuga ko batarashobora kubona imirambo y'ababo igitabye mu byasenywe. Kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Derna abaturage amajana bakoze imyigaragambyo bavuga ko abategetsi bagomba kuryozwa kudatabara ababo. Hari n'amakuru avuga ko abategetsi bangiye abanyamakuru n'imiryango ifasha kujyayo.

Naho muri Maroc, ku itariki 8 y'uku kwezi habaye umutingito w'isi, wapimaga gatandatu n'ibice umunani (6.8) ku gipimo cya Richter.

Ubu amakuru atangwa n'imiryango ifasha aravuga ko abantu bamaze kumenyekana ko bapfuye bari hafi 3000, naho abasinzikajwe n'uwo mutingito barenga ibihumbi 300.

Umujyi wibasiwe cyane ni uwa Marrakech.

Ibikorwa byo kugerageza kugera mu duce twitaruye hafi y'umujyi wa Marrakech byabangamiwe n'inkangu n'amabuye byafunze imihanda yo mu misozi. Abanyamakuru ba BBC bahari bavuze ko imirenge myinshi mu misozi ya Atlas yasizwe iheruheru n'uwo mutingito.

Imibare ya vuba igaragaza ko abantu bapfuye muri Libya barenga ibihumbi 11 ariko abapfuye mu Bugereki na Turukiya ni 27.

Ese iyo miyaga yateye imyuzure muri Libya, n'uwo umutingito wateye muri Maroc byaba bifitanye isano n'ihinduka ry'ikirere?

Kuki se ibyo yononnye mu Burayi bidahuye n'ibyo yononnye muri Afurika ?

Ese ubundi yatewe n'iki?

Byashoboka se ko no mu karere k'ibiyaga bigari byahagera ?

Hakorwa se iki ngo ibyo byirindwe ?

Ibyo ni byo tugiye gucukumbura muri iki kiganiro.

Abatumire bacu ni Dr Dieudonné Hakizimana ukora mu bitaro bikuru byo mu karere ka Marrakech ahabaye iyo mitingito muri Maroc, ibyo bitaro byitwa Centre Hospitalo-Universitaire Mohammed VI.

Undi turi kumwe ni Abdoul Madjid, Umunyarwanda uba i Tripoli.

Turi kumwe kandi na Jean Chrysostome Ngendahayo, umuhinga mu by'ibidukikije uri i Berne mu Busuwisi.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.