Imvo n'Imvano ku ifungwa ry'insengero mu Rwanda
Ndabashuhuje mwese abateze amatwi BBC, uyu ni umwanya w’ikiganiro Imvo n’Imvano, turi ku wa gatandatu tariki 17 z’ukwezi kwa 8 umwaka wa 2024.
Uyu munsi mu kiganiro cyacu turavuga ku ifungwa ry’insengero mu Rwanda, aho izirenga 5000 zafunzwe kuva mu mpera z’ukwezi gushize kwa 7.
Leta ivuga ko insengero zitubahirije amabwiriza y'ubuzima n'umutekano, arimo no kuba zidafite uburyo bwo gukumira urusaku rw’abasenga kugera hanze y'urusengero. Insengero zisabwa kubahiriza amabwiriza menshi ajyanye n’imyubakire.

Itegeko rishya ry’amadini mu Rwanda risaba kandi buri mushumba w’itorero kugira impamyabumenyi ya tewolojiya. Abakuriye amatorero baganiriye na BBC bavuga ko bari kugerageza gushyira ibintu mu buryo ngo nubwo bitoroshye.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko icyo cyemezo kibuza abasenga uburenganzira bwabo bw’ibanze. Ni mu gihe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko atazihanganira akajagari kari mu matorero ashingwa kugira ngo anyunyuze imitsi y’abaturage, n’abavugabutumwa bigize abahanuzi.
Ikiganiro cy’uyu munsi mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.


