Tanzania: Ibinyamakuru bitatu byahagaritswe bishinjwa gutangaza amashusho anenga Perezida

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Beijing Capital International Airport, i Beijing mu Bushinwa, ku itariki ya 3 Nzeri (9) mu mwaka wa 2024

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Hari hari icyizere ko Perezida Samia azaha ibitangazamakuru ubwisanzure kurushaho
    • Umwanditsi, Alfred Lasteck
    • Igikorwa, BBC News, i Dar es Salaam

Ibinyamakuru bitatu bikomeye byo muri Tanzania byabaye bihagaritswe ku mbuga za internet nyuma yo gutangaza amashusho ya 'animation' abategetsi bafata ko anenga Perezida Samia Suluhu Hassan.

Ibyo binyamakuru, The Citizen, Mwananchi na Mwanaspoti, bya kompanyi Mwananchi Communications Limited(MCL), byahagarikiwe impushya zabyo zo gutangaza kuri internet mu gihe cy'iminsi 30 kubera ayo mashusho anyeganyega (animated clip) yahererekanyijwe cyane, ubu ibyo binyamakuru byamaze gusiba.

Ayo mashusho amara umunota umwe urenga yatangajwe na The Citizen ku wa kabiri, agaragaza gushimutwa no kuburirwa irengero birimo kwiyongera mu gihugu.

Agaragaza igishushanyo kirimo gukabya no gutebya (kizwi nka 'cartoon' mu Cyongereza) cy'umugore usa na Samia wambaye igitambaro gipfuka mu mutwe, mu ijosi no mu bitugu, kimenyerewe ku bayisilamukazi, asanzwe yambara.

Icyo gishushanyo kigaragaza uwo muntu ajya kuri televiziyo zitandukanye. Kuri buri televiziyo, hari hari umuntu winubira ubwicanyi, gushimutwa cyangwa kuburirwa irengero kw'uwo mu muryango we. Amaherezo, icyo gishushanyo kigaragara ko kirakajwe n'uko kwinuba kose.

Mpoki Thomson, umwanditsi mukuru wa The Citizen, yavuze ko icyo gishushanyo cyagaragaje "ibintu byateje guhangayika ku bijyanye n'umutekano w'abantu muri Tanzania".

Icyo gishushanyo cyasibwe nyuma y'amasaha macye gitangajwe kubera ibyo icyo kinyamakuru cyise "gusobanukirwa nabi" kw'abaturage.

Mu itangazo, Thomson yagize ati: "Icyemezo cyacu cyo gusiba igishushanyo, kiva ku gusobanukirwa nabi cyateje, gutandukanye n'intego yacu ya mbere."

Ikigo cya Tanzania cyo kugenzura imikorere y'ibitangazamakuru (TCRA) cyavuze ko ayo mashusho arimo amajwi n'amafoto yahonyoye amategeko y'igihugu ajyanye no gutangaza amakuru ku mbuga za internet.

Mu itangazo cyasohoye ku wa gatatu, icyo kigo cyongeyeho kiti: "Ikindi, ibyatangajwe biteje inkeke ndetse bishobora kugira ingaruka no kwangiza ubumwe bw'igihugu n'amahoro mu baturage ba Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania."

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja ubutegetsi bwa Perezida Samia kuniga ibitekerezo bitavuga rumwe na bwo no kwibasira abatavuga rumwe n'ubutegetsi, mbere y'amatora rusange yo mu mwaka utaha.

Ihagarikwa ry'ibyo binyamakuru rikurikiye inkubiri yo mu gihe cya vuba aha gishize muri icyo gihugu y'ibikorwa byo gushimuta, guta muri yombi hamwe n'iyicwa mu bugome ry'umutegetsi utavuga rumwe na leta.

Uko guhagarikwa kurareba imbuga za internet z'ibyo binyamakuru, konti zabyo zo ku mbuga nkoranyambaga hamwe n'imirongo yabyo yo kuri YouTube, irimo Mwananchi Digital (shene yo kuri YouTube yo mu Giswayile), na Mwanaspoti, yibanda ku gutangaza amakuru y'imikino.

Iyo kompanyi yasezeranyije abasomyi b'ibitangazwa n'ibyo binyamakuru byayo ko izakomeza kubagezaho amakuru mu binyamakuru bisohoka mu buryo bw'impapuro, ivuga ko izaganira n'ikigo cy'ubugenzuzi bw'ibitangazamakuru kugira ngo bigire hamwe uburyo bwiza bw'imikorere yo mu gihe kiri imbere.

Muri Kanama (8) mu mwaka wa 2021, abategetsi ba Tanzania bahagaritse ikinyamakuru Uhuru, cy'ishyaka riri ku butegetsi, mu gihe cy'iminsi 14.

Hari nyuma yuko gitangaje inkuru ivuga ko Perezida Samia Suluhu – wageze ku butegetsi muri Werurwe (3) mu 2021 nyuma y'urupfu rw'uwamubanjirije John Magufuli yari abereye Visi Perezida – atateganyaga kwiyamamaza mu matora rusange ari imbere yo mu 2025.