Uko Visi Perezida wa Colombia yasuye Africa agataha yemeje ko Igiswahili kigiye kwigishwa iwabo

Mu 2022 Francia Marquez yatorewe kuba visi perezida wa Colombia, aba umwirabura watowe kuri uwo mwanya

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Mu 2022 Francia Marquez yatorewe kuba visi perezida wa Colombia, aba umwirabura watowe kuri uwo mwanya

Igiswahili kigiye kwigishwa mu mashuri ya leta muri Colombia nk’uko biherutse gutangazwa na visi perezida w’iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo wavuze ko bizafasha abanyacolombia bakomoka muri Africa kongera kwihuza n’inkomoko yabo.

Gusa ibyo byamaganywe n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuga ko urwo rurimi atari ngombwa muri Colombia.

Visi Perezida Francia Marquez yatangaje ibi mu cyumweru cyashize ubwo yari avuye mu ruzinduko muri Africa aho yasuye Ethiopia, Kenya na Africa y’Epfo.

Amasezerano yahavanye ni uko abarimu bo muri Colombia bazajya muri Kenya kwigisha Igisipanyole (Spanish), abarimu baho nabo bakajya mu mashuri ya leta muri Colombia kwigisha Igiswahili.

Liliana Valencia, umwalimu, umusizi, akaba n’umunyamakuru wari kumwe na Marquez muri ruriya rugendo yabwiye BBC ko iyi ari intambwe igamije “guhuza abanyacolombia b’abirabura n’inkomoko yabo”.

Liliana, nawe ufite inkomoka muri Africa, avuga ko nubwo hari abatarashimye iki gitekerezo ariko bakwiye kwemera ko hari ibyo kizakemura ku kwisanzura no ku busumbane muri Colombia.

Abagera ku 10% by’abaturage hafi miliyoni 52 ba Colombia bakomoka muri Africa. Aba bibona nk’abakorerwa ivangura rishingiye ku ruhu kubera inkomoko yabo.

99% by'abaturage ba Colombia bavuga Igisipanyole nk'ururimi rw'igihugu
Insiguro y'isanamu, 99% by'abaturage ba Colombia bavuga Igisipanyole nk'ururimi rw'igihugu

Francia Marquez, visi perezida wa mbere wa Colombia ufite inkomoko muri Africa, avuga ko kwiga igiswahili bizafasha abameze nkawe muri iki gihugu “kwisanzura no kwakirwa”.

Ariko abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuga ko ari icyemezo cya politiki kigamije gusa kwiyegereza icyo gice cy’abaturage ba Colombia.

Marquez yatowe umwaka ushize ubwo yiyamamazaga ngo yungirize Perezida Gustavo Petro.

Umwaka ushize, Umuryango w’abibumbye wemeje ko tariki 07 Nyakanga(7) uba umunsi mpuzamahanga wahariwe Igiswahili, ruba ururimi rwa mbere rwa Africa rwari rugenewe umunsi wo kurwizihiza.

Igiswahili kiri mu ndimi 10 za mbere zivugwa n’abantu benshi ku isi aho abarenga miliyoni 200 bakivuga, nk’uko bivugwa na UNESCO.

Ibihugu bya Africa y’Epfo na Botswana byatangije kwigisha Igiswahili mu mashuri, mu gihe Namibia irimo kubyigaho.

Hanze ya Africa, umwe mu bategetsi bashinzwe uburezi mu Burusiya aherutse gutangaza ko muri Nzeri(9) nibura amashuri ane azatangira kwigisha abana Igiswahili, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya leta Sputnik.