Mr Ibu, umukinnyi wa filime w'Umunya-Nigeria, yapfuye ku myaka 62

Ahavuye isanamu, Mr Ibu/ Instagram
- Umwanditsi, Natasha Booty na Mansur Abubakar
- Igikorwa, BBC News
Abanya-Nigeria bari mu cyunamo nyuma y'urupfu rw'umukinnyi wa filime w'icyamamare John Okafor, wamenyekanye cyane nka Mr Ibu, wapfuye afite imyaka 62.
Ku wa gatandatu, Emeka Rollas, umukuru w'ishyirahamwe ry'abakinnyi ba filime muri Nigeria, yagize ati: "Ntangaje n'agahinda kenshi ko Mr Ibu yapfuye."
Yavuze ko uwo mukinnyi wa filime yagize ikibazo cy'umutima.
Okafor yatangiye kwamamara mu myaka 20 ishize muri filime Mr Ibu - yahindutse izina rye ry'irihimbano. Uburyo yayikinnyemo buracyafatwa nka kumwe mu gukina kwiza cyane kurimo urwenya muri filime zo muri Nigeria.
Nyuma yakinnye mu zindi filime zibarirwa muri za mirongo zo muri sinema ya Nigeria (izwi nka Nollywood), nka filime Keziah, 9 Wives na Mr Ibu in London.
Mu kumuha icyubahiro, umukinnyi wa filime Mercy Johnson-Okojie yagize ati: "Ruhuka neza, nyakubahwa."
Joy Ezeilo, umwarimu w'amategeko muri kaminuza wigeze no gukorera Umuryango w'Abibumbye, yavuze ko uwo mukinnyi wa filime yari umuntu "ukunzwe cyane" "wazaniye ibitwenge benshi".
Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko Okafor yapfiriye ku bitaro bitatangajwe byo muri leta ya Lagos.
Ibibazo by'ubuzima bw'uwo mukinnyi wa filime byatangiye kumenyekana muri rubanda mu mwaka ushize. Kumwe mu maguru ye kwaraciwe mu Gushyingo (11) mu 2023, nyuma yuko abafana be bakusanyije amafaranga y'inkunga yo kumurihira kwa muganga.
Kuva icyo gihe, umuhungu we Daniel Okafor n'umukobwa we (ariko utari umwana we w'amaraso) Jasmine Chioma, batawe muri yombi bacyekwaho kwinjira muri telefone ye no gutwara amadolari y'Amerika 60,700 (miliyoni 78Frw).
Bombi nta cyo baratangaza kuva batabwa muri yombi muri Mutarama (1) uyu mwaka, ndetse bitezwe kongera kwitaba urukiko ku itariki ya 11 y'uku kwezi kwa Werurwe (3).
Ikinyamakuru Punch cyo muri Nigeria cyatangaje ko imyaka ya nyuma y'ubuzima bwa Okafor yabaye "umuvurungano", uwo mukinnyi wa filime yavuze ko yagiye arokoka amagerageza menshi yo kumuroga.
Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko asize abana 13.










