UK: Uwari imfungwa warekuwe na Russia ati 'nafashwe nabi kurusha imbwa'

Charley Adams

BBC News

Aiden Aslin

Ahavuye isanamu, THE SUN

Insiguro y'isanamu, Aiden Aslin, wari warafunzwe n'ingabo zishyigikiwe n'Uburusiya muri Ukraine, avuga ko buri gitondo yahatirwaga kuririmba indirimbo y'igihugu y'Uburusiya

Umwongereza w'umugabo warekuwe n'Uburusiya yavuze ko "yafatwaga nabi kurusha imbwa" ndetse afungirwa mu kato mu gihe cy'amezi atanu.

Muri iki cyumweru, Aiden Aslin yagarutse mu Bwongereza nyuma yo gufungwa amezi, amaze gufatwa n'ingabo zishyigikiwe n'Uburusiya zo muri Ukraine.

Aganira n'ikinyamakuru The Sun on Sunday cyo mu Bwongereza, yavuze ko nyuma yo guterwa icyuma (imbugita mu Kirundi) yabajijwe niba ashaka urwihuse cyangwa "urupfu rwiza".

Yavuze ko buri gitondo imfungwa zagombaga kuririmba indirimbo y'igihugu y'Uburusiya.

Yagize ati: "Kandi iyo utayiririmbaga, warabihanirwaga. Warakubitwaga".

Muri icyo kiganiro, uyu wahoze ari imfungwa yavuze ko yatewe icyuma muri icyo gihe yari afunzwe - ndetse arakubitwa kubera kwishushanyaho (ibizwi nko kwishyiraho 'tattoos').

Imfungwa 10, zirimo na Aslin, zarekuwe ku wa gatatu nimugoroba nyuma yuko Arabie Saoudite (Saudi Arabia) ivuze ko yageze ku masezerano yo kugurana imfungwa hagati y'Uburusiya na Ukraine.

Muri abo hari harimo Abongereza batanu barekuwe - barimo na John Harding, Dylan Healy, Andrew Hill na Shaun Pinner.

Aslin, wo mu mujyi wa Newark mu karere ka Nottinghamshire rwagati mu Bwongereza, yafunzwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo yari arimo kurwana ku ruhande rwa Ukraine mu mujyi wa Mariupol uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

We, Pinner n'Umunya-Maroc Brahim Saadoun, baburanishirijwe mu yiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk, babwirwa ko bakatiwe igihano cy'urupfu.

John Harding, Shaun Pinner na Aiden Aslin

Ahavuye isanamu, AIDEN ASLIN

Insiguro y'isanamu, John Harding, Shaun Pinner na Aiden Aslin (uvuye ibumoso ujya iburyo), ni bamwe mu mfungwa eshanu z'Abongereza zo mu ntambara zarekuwe
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Akomoza ku gihe yaterwaga icyuma mu mugongo, Aslin yagize ati: "Nari mbizi ko byashobokaga cyane ko nari ndi hafi kwicwa".

Nuko abazwa n'Umurusiya wari umurinze ati: "Urasha urupfu rwihuse cyangwa urupfu rwiza?"

Mu gusubiza ko ashaka urupfu rwihuse, Aslin yarabwiwe ati: "Ugiye kubona urupfu rwiza kandi ndakora kuburyo ruba ari urupfu rwiza".

Yavuze ko yakubiswe kubera kugira 'tattoo' (tatouage) y'inkota y'ikirango cya Ukraine ndetse no kubera indi 'tattoo' igaragaza igihe yamaze muri Syria.

Aslin yavuze ko yafungiwe mu cyumba cyagenewe abantu babiri ari kumwe n'abantu bane, akanaryama kuri matola iriho inda (zo ku mwenda).

Yagize ati: "Ntitwashoboraga kujya ku bwiherero neza kuko nta bwiherero twari dufite".

Yongeyeho ko mu mwanya w'ubwiherero bakoreshaga amacupa arimo ubusa.

Aslin yavuze ko yakomeje kuramuka mu gihe cy'ibyumweru bitatu arya uduce tw'umugati akanywa n'amazi - nuko "nyuma tugomba kubinginga ngo baduhe amazi yo mu nzu".

Yavuze ko hari hari idirishya muri icyo cyumba, ariko ntiryari rifite "ikintu na kimwe cyo kuturinda ibivuye hanze", bituma icyo cyumba gikonja mu gihe cy'ubukonje bwinshi.

Avuga ku gihe urwandiko rw'inzira (passport) rwe rwagenzurwaga, yavuze ko "ako kanya nkivuga Ubwongereza nahise ndya ingumi yo ku zuru".

Aslin yavuze ko igihe cyonyine yemerewe gusohoka ari igihe yabaga agiye gutanga ubutumwa bw'icengezamatwara (propaganda) cyangwa kwitaba kuri telefone.