Urukiko rw'i Paris rwatangaje umwanzuro ko nta perereza rigomba kuba ku biregwa Agathe Habyarimana

Agathe Kanziga [Habyarimana] arimo kwisobanura mu rukiko i Paris mu 2014

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Agathe Kanziga [Habyarimana] arimo kwisobanura mu rukiko i Paris mu 2014

Urukiko rw'ubujurire i Paris mu Bufaransa rwatangaje ko nta perereza rishya rizakorwa ku birego bishinjwa Agathe Habyarimana by'ubufatanyacyaha cya jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Rwanda.

Uru rukiko rwatangaje uyu mwanzuro warwo ku wa gatatu nyuma y'iminota micye abacamanza bateranye bakanga ubusabe bwa parike bwo kumuburanisha. Parike ishobora kujuririra iki cyemezo, nk'uko bivugwa na Radio RFI.

Agathe Kanziga [Habyarimana], umupfakazi w'uwari Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana, yagiye akurikiranwa n'ubucamanza bw'Ubufaransa kuva mu 2008 nyuma y'ikirego cyatanzwe na Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), gusa kuva icyo gihe ntabwo arashyirwa mu rukiko ngo aburanishwe.

Ku wa kabiri w'iki cyumweru, ni bwo byamenyekanye ko abacamanza bavuze ko Agathe "agaragara atari nk'uwakoze jenoside, ahubwo neza nk'uwahohotewe kubera iki gikorwa cy'iterabwoba", gutangaza umwanzuro w'urukiko byari bitegerejwe ku wa gatatu.

RFI ivuga ko umwanzuro wa burundu uzatangazwa n'abacamanza mu gihe cy'amezi atatu, niba hakorwa iperereza cyangwa nta rigomba kubaho ku birego ashinjwa. Ariko nubwo bimeze gutyo parike ishobora, ku nshuro ya kabiri, kujuririra nanone uru rukiko.

Me Philippe Meilhac wunganira Agathe Habyarimana yavuze ko aho bigana ari ugushyira iherezo burundu ku kugerageza gukurikirana mu nkiko umukiriya we.

RFI imusubiramo agira ati: "Muri uku kumvwa, parike yagerageje guca amahame yose y'ubutabera itsimbarara mu rukiko ku busabe bwayo ko [Agathe] akurikiranwa. Ariko mu minota micye, urukiko rwatesheje agaciro ubwo busabe…

"Rero, ntekereza ko uyu munsi, ndumva twafata itariki yo gutangaza [burundu] ko nta kumukurikirana kuzabaho nko mu kwezi kwa Kanama[8].

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Meilhac avuga ko yizeye ko ubucamanza bw'Ubufaransa buzashimangira ko umukiriya we ari umwere, ko ahubwo ari we wakorewe icyaha aho kuba ari we uregwa.

Mu gihe umushinjacyaha yajuririra iki cyemezo cy'urukiko, azaba afite amezi atatu yo gutegura ubusabe bushya, nk'uko RFI ibivuga.

Muri iki cyumweru, Maître Richard Gisagara umwe mu baburanira inyungu z'abarokotse jenoside mu nkiko z'i Burayi, yavuze ko parike ibona ko iperereza ryakozwe ku biregwa Agathe "ridahagije" kandi ko yasabye urukiko ko ryakomeza.

Mu butumwa bwe kuri X Gisagara yongeyeho ko umwanzuro wari witezwe ku wa gatatu – ari na wo watangajwe - "udashyira iherezo" kuri iyi dosiye.

Iminsi itatu nyuma y'uko indege yari itwaye umugabo we Perezida Habyarimana ihanuwe muri Mata 1994, Agathe Kanziga n'umuryango we bajyanwe i Burayi ku busabe bw'uwari Perezida w'Ubufaransa François Mitterrand, wari inshuti ya Habyarimana.

Gusa Ubufaransa bwamwimye ubuhungiro ariko bwanga no kumwoherereza ubucamanza bw'u Rwanda ngo bumuburanishe nyuma y'uko bwari bwatanze inyandiko zo kumuta muri yombi.

Agathe Habyarimana ubu aba mu Bufaransa nta byangombwa byo mu rwego rw'amategeko afite, nk'uko bivugwa n'ibinyamakuru byaho.